Uyu musore yize amashuri abanza akanatangirira ayisumbuye mu kigo cy'amashuri cya Kigina mu karere ka Kirehe mu Ntara y'Iburasirazuba, aza gusoreza muri Camp Kigali aho yize indimi n'ubuvanganzo.
Ubu arakataje mu nzira y'ubuhanzi aho amaze gushyira indirimbo zitandukanye hanze, ariko inyinshi zibanda kuri gahunda za Leta. Mu kiganiro n'inyaRwanda yatangiye agaruka ku buryo yinjiye mu muziki.
Ati: 'Maze igihe kitari gito nkora Umuziki, icyakora indirimbo zijyanye n'ibihe byo Kwibuka zo ntabwo maze igihe kinini ntangiye kuziririmba. Indirimbo ya mbere yo kwibuka nayisohoye muri 2020, nyita 'Tuguhoze Rwanda'.'
Indirimbo Tuguhoze Rwanda ikaba ikubiyemo ubutumwa bw'ihumure ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Indirimbo nshya ya Limu yafatanije na M Racheal bayise 'Turi Abavandimwe', ikubiyemo ubutumwa bw'isanamitima.
Limu agaruka kuri iyi ndirimbo yagize ati: 'Iyo wumvise neza indirimbo wumva ko twarimo tubwira Abanyarwanda ko turi Abavandimwe tukwiye no kunga ubumwe, kuko twese turi Abanyarwanda dukwiye no kuba umwe tugakora ibiduteza imbere n'ibiteza imbere igihugu cyacu.'
Limu wanyujije ubutumwa bw'ihumure mu ndirimbo 'Turi Abavandimwe' mu Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1955Limu yavuze ko yishimiye impano ya M Racheal ariyo mpamvu yahisemo ko bakora indirimbo
KANDA HANO WUMVE 'TURI ABAVANDIMWE' YA LIMU YAHURIYEMO NA M RACHEAL