#Kwibuka29: Mariya Yohana yahwituye urubyiruk... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mariya Yohana yahanuye urubyiruko arusaba kutibagirwa. Yavuze ko urubyiruko ubusanzwe rukunze kurangara, ariko bimwe bituma arukunda, harimo kuba urubyiruko rugira umuco wo kwigana, kugira amatsiko.

Yanabashishikarije kwirinda ibitekerezo bibi cyangwa ngo bamere nk'urubyiruko rwakoze amahano muri Jenocide yakorewe Abatutsi. Ati: 'Rubyiruko, ndabasaba ngo mujye mwumva, mwikwirengagiza cyangwa ngo murangare". 

Yibukije ko mu mateka babwiwe, bumvise aho u Rwanda rwari rugeze ndetse  n'aho rugeze ubu, ko bagomba kubiha agaciro ariko kandi ntibarangare'.

Yakomeje abwira urubyiruko ko amateka ababaje yabaye ku gihugu agomba kubabera akabarore, maze bakava hasi bakibeshaho ndetse bagahobera u Rwanda.

Yagize ati 'Ibyo byose ni amateka bagomba kumenya no gukurikiza, ariko ni bahobere u Rwanda rutazongera kubacika'.

Yababwiye ko mbere u Rwanda rwagize ubuyobozi bubi bwica ibitekerezo by'urubyiruko ariko bitandukanye n'ubu aho urubyiruko rwigishwa gukora icyiza ndetse rugafashwa kwiteza imbere n'ubuyobozi bwiza Igihugu cy'u Rwanda rufite

Umuhanzikazi Yohana Mariya yamenyekanye mu ndirimbo zirimo izo kuzirikana ubutwari bw'Inkotanyi no kwibuka na Jenoside yakorewe Abatutsi. Zimwe muri izo ndirimbo harimo nka 'Ubutwari bw'Inkotanyi', ' Sinkwibutsa kwibuka' n'izindi.

Mariya Yohana ni umwe mu banyarwandakazi bagize uruhare mu kubohora u Rwanda ndetse no gusana imitima ya benshi binyuze mu buhanzi burimo kuririmba no kuvuga imivugo ahumuriza ababuze ababo muri Jenoside, ndetse atanga n'inama zo kubaka Igihugu.

Uyu mubyeyi yigeze gutangariza InyaRwanda.com ko inganzo ye ayikomora ku gahinda yatewe no kwitwa impunzi ndetse avuga ko yaje gusanga umuziki ari ubuzima bwe.

Yagize ati 'Umuziki ni ubuzima bwanjye, ariko si uwo ariwo wose, ahubwo ni umuziki gakondo ugaruka ku ndangagaciro n'umuco'.


Mariya Yohana nubwo akuze ntabwo yaretse inganzo ye, aracyatanga ubutumwa bufasha benshi barimo bahanzi bakizamuka Â 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127935/kwibuka29-mariya-yohana-yahwituye-urubyiruko-arubuza-kurangara-127935.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)