Guhera tariki 7 Mata 2023 mu gihugu hose hatangira icyumweru cy'icyunamo. Ku rwego rw'Igihugu, icyumweru cy'icyunamo kizatangirizwa ku rwibutso rwa Kigali, ku Gisozi.
Mu Turere, icyunamo kizatangirizwa ku rwibutso rw'Akarere naho mu Midugudu, kuva saa tatu za mu gitondo, abaturage bazahabwa ikiganiro kijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bisozwe no gukurikirana ubutumwa nyamukuru bw'uwo munsi.
Abaturage bose basabwe kwitabira icyo gikorwa. Nibirangira, bazasubira mu mirimo yabo uko bisanzwe. Kuri uwo munsi, nta rugendo rwo Kwibuka ruteganyijwe.
Kuva tariki ya 8 kugeza 12 Mata 2023 ni icyumweru cy'icyunamo giteganyijwemo ibikorwa byo kwibuka ahantu hatandukanye mu gihugu ku matariki Abatutsi biciweho, ibigenewe Abahagarariye ibihugu byabo n'Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda, ibiganiro bihuza urubyiruko, abanyamakuru n'ibindi byiciro.
Ibikorwa by'ubucuruzi, siporo z'abantu ku giti cyabo n'indi mirimo itunze abantu n'ibyara inyungu izakomeza mu cyumweru cy'icyunamo. Muri iki cyumweru cy'icyunamo, ibendera rirururutswa rikagezwa hagati.
Nta biganiro biteganyijwe mu midugudu nyuma ya saa sita hagati ya tariki 8 Mata na 12 Mata 2023. Ikiganiro giteganyijwe mu minsi yo Kwibuka ni kimwe kizatangwa tariki ya 7 Mata guhera saa tatu za mu gitondo.
Ku Rwego rw'Igihugu, icyunamo kizasozwa tariki ya 13 Mata 2023 ku Rwibutso rwa Rebero hibukwa abanyepolitiki bishwe bazira kurwanya Jenoside n'ingengabitekerezo yayo. Mu Turere, ubuyobozi bufatanyije n'izindi nzego bazagena aho icyumweru cy'icyunamo gisorezwa.
Ibikorwa bibujijwe mu cyumweru cy'icyunamo
Minubumwe yagaragaje ko mu cyumweru cy'icyunamo hari ibikorwa bibujijwe ari byo; ibirori by'ibyishimo bihuza imbaga y'abantu; Ubukwe n'imihango ijyanye na bwo ; amarushanwa uretse siporo zikorwa n'abantu ku giti cyabo.
Habujijwe kandi umuziki utajyanye no Kwibuka haba mu tubari, aho bafatira amafunguro, aho batunganyiriza imisatsi (salon de coiffure), aho batunganyiriza umuziki (studio) n'ahandi hantu hahurira abantu benshi nk'aho abantu bategera imodoka, n'ahandi ; Imikino y'amahirwe.
Ibindi bibujijwe ni ibikorwa byo kwerekana imipira, ibitaramo mu tubyiniro, utubari, iby'urwenya, iby'indirimbo, iby'imbyino, sinema, n'ikinamico ritajyanye no Kwibuka.
Ibikorwa byo kwibuka birakomeza mu minsi ijana kugeza tariki ya 3 Nyakanga 2023, birimo gushyingura imibiri yabonetse cyangwa iyimurwa muri gahunda yo guhuza inzibutso yumvikanyweho n'Uturere.
Mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, nta busumbane bugomba kuba mu madini. Misa n'amateraniro ntibishyirwa muri icyo gikorwa kuko abitabira Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi atari abayoboke b'idini rimwe.
Minubumwe yatangaje ko mu gihe igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n'idini, itorero cyangwa ibigo by'abihaye Imana byemewe n'amategeko, hagamijwe Kwibuka abayoboke babo, cyangwa abanyamuryango babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo gihe abateguye icyo gikorwa babikora bakurikije uko imyemerere yabo iteye, hakubahirizwa ibiteganywa n'amategeko n'amabwiriza.
Umugoroba w'ikiriyo ubanziriza umunsi wo Kwibuka cyangwa gushyingura imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi uremewe, ariko usozwa bitarenze saa yine z'ijoro, mu rwego rwo kubungabunga ubuzima n'umutekano w'abantu.
Inzego zose zateguye Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi zigomba gufata amashusho n'amajwi by'icyo gikorwa bigashyikirizwa Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) mbere y'isozwa ry'iminsi 100 yo kwibuka.
Soma amabwiriza yose HANO