#Kwibuka29: Miss Shanitah yasabye urubyiruko... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Miss Shanitah aganira n'inyaRwanda yatanze ubutumwa bukomeye ku rubyiruko, by'umwihariko muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi arusaba gusobanukirwa neza impamvu n'ingaruka za Jenoside yabaye mu Rwanda.

Yagize ati "Ni ngombwa cyane cyane kuri twe urubyiruko kumva impamvu n'ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no guharanira ejo hazaza heza aho ayo mahano atazongera kubaho ukundi."

Miss Umunyana Shanitah ufite ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019, yasoje agenera ubutumwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, abasaba gutsindisha urwango urukundo.

Ati "Reka kwibuka ku barokotse bitubere urumuri rutuyobora, ndetse dukomeze kubaka Isi nziza aho ubumuntu butsinda urwango", ndetse ubutumwa busozwa no kwibutsa abanyarwanda muri rusanjye "Kwibuka twiyubaka." 

Miss Umunyana Shanitah yasabye urubyiruko gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128005/kwibuka29-miss-shanitah-yasabye-urubyiruko-gusigasira-amateka-ya-jenoside-yakorewe-abatuts-128005.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)