#Kwibuka29: Ndayambaje ari gusura inzibutso za Jenoside mu gihugu akoresheje igare - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ndayambaje Alexis w'imyaka 39, warokotse Jenoside afite imyaka 10, yiyemeje kwibuka ibyamubayeho ndetse n'abazize Jenoside akoresheje igare nubwo atari umukinnyi wabigize umwuga.

Nyuma yo gusura inzibutso zo mu Mujyi wa Kigali yagezemo avuye mu zo mu Majyepfo, Ndayambaje yahise akomereza urugendo rwe mu Ntara y'i Burasirazuba.

Ubwo IGIHE yaganiraga na we, yari ageze ku Rwibutso rwa Mwulire aho ari kwibuka inzirakarengane zihashyinguye. Nyuma ahita akomereza ku i Rukumberi, Nyarubuye no mu Karere ka Kayonza, mbere yo kugera no ku zindi ziri muri iyi ntara.

Ndayambaje azahava akomereza urugendo rwe mu Majyaruguru, mbere yo gusoreza mu Burengerazuba. Urugendo ruzenguruka izo ntara zose, yiteguye kurukora mu gihe cy'iminsi 100 yo Kwibuka.

Uyu mugabo avuga ko urugendo rwe ruri kumworohera kuko ibyo ari gukora yabishyizeho umutima ndetse abibona nko gutanga amasomo ku bakiri bato mu guha agaciro abazize Jenoside.

Yagize ati 'Mu nzira ntabwo ndagira ikibazo gikomeye, usibye ubwo najyaga ku rwa Nyanza ya Kicukiro nkagira ikibazo cy'igare, ariko Polisi y'u Rwanda yaramfashishije bangeza aho ndikoresha.'

Yakomeje agira ati 'Aya ni amateka akomeye tutagomba kwibagirwa. Kunyonga igare ugenda wumva ibyo ku rwibutso rumwe bakubwiye ujya ku rundi ntabwo biba byoroshye, ariko imbaraga zo kwibuka twiyubaka ni ho hava imbaraga kandi ni isomo abakiri bato bagomba kwiga.'

Ndayambaje usanzwe ari umukozi mu Ngoro Ndangamurage y'Amateka y'u Rwanda, yatangiye iki gikorwa mu 2022, ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 28.

Urugendo yarutangiye wenyine, ariko kugeza ubu ari kumwe n'Umusuwisi Joelle Huguenin, wakomezanyije na we.

Nyuma yo kuzenguruka, afata umwanya wo kuruhuka ndetse akanakusanya amakuru yabashije kubona ku nzibutso zitandukanye, azaheraho yandika igitabo gishingiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ndayambaje ari kuzenguruka inzibutso za Jenoside hirya no hino mu gihugu akoresheje igare
Urwibutso rwa Jenosde rwa Nyanza ya Kicukiro ruri mu zo Ndayambaje amaze gusura
Ndayambaje Alexis namara kuzenguruka inzibutso, azandika igitabo gishingiye ku mateka yahasanze



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka29-ndayambaje-ari-gusura-inzibutso-za-jenoside-mu-gihugu-akoresheje

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)