Umuhanzikazi Oda Paccy wamenyekanye cyane mu njyana ya Hip Hop yifatanyije n'u Rwanda mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, akangurira urubyiruko gufata iya mbere mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yagize ati "Nifatanyije n'abanyarwanda muri ibi bihe twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994', akomeza abwira urubyiruko ati "Nibutsa urubyiruko ko aritwe dukwiriye gufata iya mbere mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, no guharanira ko igihugu cyacu gitemba amahoro."
Ubutumwa bwa Oda Paccy buje bwunganira ubwatanzwe na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshangano Mboneragihugu, isaba abanyarwanda kwibuka no kwigisha cyane cyane urubyiruko ububi bwa Jenoside, hagamijwe guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi mu Rwanda.Â
Bakomeza bavuga ko nyuma y'imyaka 29 Jenoside ihagaritswe, u Rwanda rwabashije kwiyubaka bigizwemo uruhare n'abari urubyiruko, ndetse hakomezwa urugamba rwo gukangurira urubyiruko kurinda ibyagezweho mu rugendo rwo kubaka igihugu no guhangana n'abapfobya n'abahakana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minubumwe isoza isaba abanyarwanda by'umwihariko urubyiruko ko bagomba kwiga no kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo birinde icyakongera kuyitera, ndetse banamenye ukuri bashingiraho bavuguruza abayihakana n'abayipfobya haba mu Rwanda no mu mahanga.
Oda Paccy yibukije urubyiruko gufata iya mbere mu kurwanya ingebitekerezo ya Jenoside, by'umwihariko muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994