#Kwibuka29: Perezida Kagame na Madamu bashyiz... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mata 2023, ubera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Mu bandi bashyize indabo ku mva harimo uhagarariye Umuryango uharanira inyungu z'Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, uhagarariye Umuryango w'abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG), n'abandi.

Mu isengesho yavuze, Sheikh Hitimana Salim yavuze ko 'uyu munsi utwibutsa amateka akomeye twanyuzemo'.

Avuga ko Abanyarwanda bahora bazirikana ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe n'ingabo zari iza RPA barwanyije ubutegetsi bubi maze barabutsinda, babohora Abanyarwanda.

Sheikh Hitimana yavuze kandi ko hazirikanwa 'uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yadutwaye abacu bishwe urwagashinyaguro', asaba Imana kubakira mu bagaragu bayo.

Asaba Imana gukomeza abarokotse aya mahano. Yasabye Imana, kandi guha imbaraga Abanyarwanda zo kurwanya buri wese washaka kubasubiza mu macakubiri.

Yasabye kandi Imana gukomeza kurinda abayobozi b'u Rwanda no kubaha imbaraga zo gukomeza kurinda igihango 'basezeranyije ko Jenoside n'ingengabitekerezo yayo bitazasubira u Rwanda'.

Ku rwego rw'Igihugu, Icyumweru cy'icyunamo cyatangiriye ku rwibutso rwa Kigali, ku Gisozi ariko mu Turere cyatangiriye ku rwibutso rw'Akarere.

Mu Midugudu, abaturage bakurikiranye ikiganiro kijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuva saa tatu za mu gitondo, bikaba bisozwa no kumva ubutumwa nyamukuru bw'umunsi.

 

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame banunamiye inzirakarengane zishyinguye mu Rwibutso rwa Gisozi 

Perezida Kagame na Madamu bacanye urumuri rw'icyizere nk'ikimenyetso cy'ubutwari bw'Abanyarwanda mu rugendo rwo kwiyubaka 

Ubwo Perezida Kagame na Madamu bari bageze ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali












Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127882/kwibuka29-perezida-kagame-na-madamu-bashyize-indabo-ku-mva-bacana-urumuri-rwicyizere-amafo-127882.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)