Kwibuka29: Perezida Kagame yashimiye abihanganishije u Rwanda mu bihe byo kwibuka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Paul Kagame, yashimye abayobozi n'inshuti bo hirya no hino ku Isi bakomeje kugaragaza ko bifatanyije n'u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko Kwibuka ari uburyo bwiza bwo kugaragariza ukuri abashaka gushakira indi nyito ibyabaye mu Rwanda.

Tariki 7 Mata buri mwaka u Rwanda n'Isi byibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, abategetsi batandukanye bo hirya no hino ku Isi bakoresheje imbuga nkoranyambaga bandika ubutumwa bukomeza u Rwanda muri ibi bihe.

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 9 Mata 2023, mu butumwa yanditse kuri Twitter, Perezida Kagame yashimuye Abayobozi n'inshuti bifatanyije n'u Rwanda muri ibi bihe.

Ati 'Turashimira Abayobozi n'inshuti bo hirya no hino ku Isi bohereje ubutumwa bwo kutwihanganisha muri ibi bihe.'

Perezida Kagame Kandi yibuje abakigorwa no gushaka amagambo ya nyayo yo kuvugamo ibihe u Rwanda rwanyuzememo, Kwibuka ari inzira yo kurushaho kwegera ukuri.

Ati 'N'abo bashaka gushaka amagambo yabo agaragaza ibihe igihugu cyacu cyanyuzemo, Kwibuka ni amahirwe yo kubyibuka no gukomeza begera ukuri. Icyangombwa ni ukujya mu cyerekezo cya nyacyo.'

The post Kwibuka29: Perezida Kagame yashimiye abihanganishije u Rwanda mu bihe byo kwibuka appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/04/10/kwibuka29-perezida-kagame-yashimiye-abihanganishije-u-rwanda-mu-bihe-byo-kwibuka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kwibuka29-perezida-kagame-yashimiye-abihanganishije-u-rwanda-mu-bihe-byo-kwibuka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)