#Kwibuka29: Perezida wa Sena Kalinda yasabye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 13 Mata 2023, mu muhango wo gusoza Icyumweru cy'icyunamo wabereye ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, rushyinguyemo abanyapolitiki bishwe muri Jenoside bazira ibitekerezo byabo bitandukanyije n'umugambi mubi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, abayobozi mu nzego zinyuranye, abahagarariye imitwe ya Politiki ikorera mu Rwanda, hari kandi imiryango y'abashyinguye muri uru rwibutso.

Wabanjirijwe no gushyira indabo ku mva z'abanyapolitiki bashyinguye muri uru rwibutso barimo nka Landouard Ndasingwa, Kameya Andre, Charles Kayiranga, Nzamurambaho Fredric, Joseph Kavaruganda, Felecien Ngango n'abandi.

Mu ijambo rye, Perezida wa Sena Kalinda Xavier yavuze ko uyu munsi hibukwa abanyapolitiki bashyinguye muri uru rwibutso, kandi hazirikanwa urugero rwiza batanze mu 'kwitandukanya n'ikibi no kwanga akarengane mu banyarwanda'.

Kalinda Xavier avuga kwibuka abanyapolitiki bishwe bazira ibitekerezo byabo, bifite impamvu yihariye kandi ikomeye.

Ashingiye ku kiganiro cyatanzwe na Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene ku ruhare rwa politiki muri Jenoside yakorewe Abatutsi n'urw'imitwe ya Politiki mu kubaka u Rwanda, Kalinda Xavier yavuze ko 'Jenoside ntabwo yari gushoboka itarateguwe n'ubutegetsi ndetse n'abanyapolitiki'.

Akomeza ati "Ntabwo yazaga gushoboka kubera ko ni nabo bayihagarikiye mu kuyishyira mu bikorwa."

Yavuze ko ukuri kw'amateka y'u Rwanda ari ibintu bizwi kandi kwigaragaza. Yagarutse kandi ku ruhare w'ubuyobozi bubi bwigishije urwango binyuze mu itangazamakuru, 'mitingi' y'amashyaka yari yibumbiye muri Hutu Power, gutoteza Abatutsi bahezwa mu mashuri no mu kazi, kubuza impunzi z'abatutsi uburenganzira ku gihugu n'imitungo.

Akomeza ati "Ibyo byose byashyiraga ishyirwa mu bikorwa ry'umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994."

Kalinda Xavier yashimye kandi Ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, ziyobowe n'Umugaba Mukuru w'Ikirenga, Nyakubahwa Paul Kagame.

Yavuze ati: 'turashima ubuyobozi bwiza dufite mu gihugu cyacu bwagaruye amahoro, n'umutekano'. Kalinda Xavier yavuze ko imiyoborere myiza ibereye u Rwanda, ariyo u Rwanda rwubakiyeho.

Kandi ko iyi miyoborere myiza ishyirwa imbere muri gahunda zirimo kurandura ivangura n'amacakubiri, no gushyira imbere ubumwe bw'abanyarwanda, harimo kandi kubaka demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya Politiki binyuranye, no gusaranganya ubutegetsi ku buryo ntawe uhezwa.

Yasabye ko aya mahame asigasirwa, abanyarwanda bakishakamo ibisubizo, kubera ko amasomo amaze kuvamo mu myaka 29 ishize 'arashimishije'.

Kalinda yavuze ko n'ubwo bimeze gutya ariko, haracyari imbogamizi zirimo nk'ibikorwa by'ihakana n'ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi n'ingengabitekerezo ya Jenoside 'biracyagaragara' hamwe na hamwe mu gihugu.

Avuga ko ibi bikorwa bikomeje no kwiyongera, cyane cyane mu karere u Rwanda ruherereyemo. Yanavuze ko bamwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, bakidegembya yaba mu bihugu byo mu Karere no mu bindi bihugu by'amahanga.

Yagarutse ku mutwe wa FDRL ukomeje guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside. Kalinda Xavier avuga ko ari ngombwa 'guhora tuzirikana' amateka mabi igihugu cyacu cyabayemo, kandi 'ntitugomba na rimwe kwibagirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo dukomeze kuba umwe'.

Yavuze ko abagihakana bakanapfobya Jenoside babikora mu buryo bwinshi, cyane cyane bifashishije imbuga nkoranyambaga, asaba urubyiruko kutarebera.

Ati 'By'umwihariko ndagira ngo nsabe urubyiruko mbabwira ko bagomba kubigiramo uruhare rukomeye kuko nirwo rugize igice kinini cy'abanyarwanda [...] Urubyiruko ni narwo rukoresha cyane imbuga nkoranyambaga kurusha abantu bakuze."

Ni urugamba ariko avuga ko rureba buri wese. Kalinda Xavier yavuze ko 'kwibuka twiyubaka bivuze kubwira abagerageza kugarura politiki mbi y'urwango n'ingengabitekerezo ya Jenoside, ko abanyarwanda twahisemo kutihanganira uwanyuranya n'amahitamo yacu yo gukorera hamwe mu kubaka u Rwanda twifuza, kandi rutubereye twese."

Yavuze ko Guverinoma itazihanganira buri wese uri muri uwo murongo, ashima kandi ibihugu byo mu mahanga bigerageza gutanga ubutabera ku bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Perezida wa Sena yagaye ibihugu bikomeje gukingira ikibaba abakoze Jenoside. Ashimangira ko 'amateka yacu twibuka atubereye isoko y'imbaraga zo kurinda ibyiza twagezeho'.

Yashimye urubyiruko kubera uruhare rwabo muri gahunda zose zo kwibuka, abibutsa ko basabwa gukoresha imbaraga zabo n'amahirwe bahawe na Leta.

Umuvugizi w'Ihuriro ry'Imitwe ya Politiki mu Rwanda, Hon Mukamana Elisabeth yavuze ko bifatanyije n'Abanyarwanda kwibuka 'abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994'.

Mukamana yavuze ko bibuka by'umwihariko abanyapolitiki bazize ibitekerezo byabo muri Jenoside, yashimye kandi ubutwari bwabo 'bwo kwanga akarengane'.

Avuga ko bishwe bazira ibitekerezo byabo, kandi baharanira ko igihugu kirangwa n'imiyoborere iboneye. Yavuze ko abashyinguye muri uru rwibutso n'abandi bashyinguye ahandi baturukaga mu mitwe ya politiki itandukanye.

Mu kiganiro yatanze, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean-Damascène Bizimana yavuze ko hari imiryango y'abapolitiki yazimye burundu nka 'Faustin Rucogoza wari Minisitiri w'itangazamakuru' wicanwe n'umugore we n'abana be batanu.

Yavuze ko 'iyo tugira abanyapolitiki benshi mu batahigwaga bagira ubutwari bwo guhangana na Politiki y'ubwicanyi, ntabwo intagondwa zibumbiye muri Hutu Power zari kugira imbaraga n'ubushobozi bwo kwica Abatutsi barenga miliyoni hose mu gihugu'.

Yashimangiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe na Politiki mbi yamaze imyaka irenga 35 mu gihugu, inaterwa no kuba hari benshi mu banyapolitiki bayiyobotse.

Mgr Kayinamura Samuel uyobora Église Méthodiste Libre au Rwanda (EMLR) wavuze isengesho muri uyu muhango, yabanje kwisunga ijambo Pawulo yandikiye abaroma 8:31 hagira hati 'Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni nde? None ubwo bimeze bityo tuvuge iki? Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni nde?'

Mu isengesho rye, yashimye Imana y'urukundo, amahoro n'ubutabera ko yagaruye ubuzima mu gihugu cy'u Rwanda, kandi ko yatangaje umucyo 'umwijima uruhunga'. Ati "Icyubahiro kibe icyawe."

Yavuze ko Abatutsi bishwe 'twaje kubunamira no kubasubiza agaciro." Akomeza ati "Bashyize imbere ukuri, bahagarara ku rukundo ndetse n'ubutabera."

Kayinamura yasabye Imana guhumuriza abarokotse, 'maze ibi bihe' bibabere isoko yo gutuma bagera ikirenge mu cy'ababo. Mu isengesho, kandi yasabiye umugisha ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside, bakunamura u Rwanda. 

Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier yashyize indabo ku mva ziruhukiyemo abasaga 14,000 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Rebero 

Perezida wa Sena yibukije ko 'Kwibuka Twiyubaka', bivuze kubwira abagerageza kugarura politiki mbi y'urwango n'ingengabitekerezo ya Jenoside, ko Abanyarwanda batazabihanganira kandi bazabatsinda 

Kalinda Xavier yasabye urubyiruko umusanzu mu guhangana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994

Dr Bizimana uyobora Minubumwe yunamiye inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda 

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Faustin Nteziryayo [Iburyo] na Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe)


Mgr Kayinamura Samuel uyobora Eglise Methodiste Libre au Rwanda 

Dr Bizimana Jean Damascene yatanze ikiganiro ku ruhare abanyapolitiki n'amashyaka bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994

Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine Â Ã‚ Ã‚ 


Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Jean Claude Musabyimana

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe igororo (RCS), Juvenal Marizamunda 

Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel 

Perezida w'Umuryango Uharanira Inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi [IBUKA], Dr Gakwenzire Philbert 

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente 

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, DCG Felix Namuhoranye Â Ã‚ Ã‚ 

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa 

Umuyobozi w'Inteko y'Umuco, Amb. Robert Masozera Â Ã‚ Ã‚ 

Imiryango y'abafite ababo bashyinguye ku Urwibutso rwa Rebero bashyize indabo ku mva Â Ã‚ 

Minisitiri Bizimana yashimiye abanyapolitiki 'twibuka uyu munsi biyemeje kurwanya politiki y'amacakubiri kugeza ubwo bahaze ubuzima bwabo barwanira ubumwe bw'Abanyarwanda' 

Hashojwe icyumweru cy'icyunamo mu muhango wo kwibuka abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura yunamiye abanyapolitiki bashyinguye muri uru rwibutso 

Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango wa FPR Inkotanyi Gasamagera Wellars [Uri iburyo] ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu Ngishwanama rw'Inararibonye, Tito Rutaremara 

Dr Emmanuel Hakizimana, umukozi muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu na Josée Deborah Ikirezi bayoboye umuhango wo gusoza icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994

Abayobozi batandukanye, abavandimwe n'inshuti bari bateraniye mu muhango wabereye ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Rebero 

Hafashwe umunota umwe wo kwibuka no kuzirikana abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe cy'iminsi 100 gusa 

Umuhanzikazi akaba n'umunyamategeko Grace Mukankusi waririmbye indirimbo 'Icyizere'


Umuhanzi Justin Nsengimana waririmbye indirimbo 'Yajyanye agahinda' 

Aloys Kayinamura, umurinzi w'igihango watanze ubuhamya bw'ukuntu yarokoye abantu 120 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 


Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kayitesi









 

Kanda hano urebe amafoto yaranze igikorwa cyo gusoza icyumweru cy'icyunamo

KANDA HANO UREBE IJAMBO PEREZIDA WA SENA  KALINDA YAVUZE MU GUSOZA ICYUNAMO

">

Kanda hano urebe amafoto yaranze gusoza icyumweru cy'icyunamo

AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye-INYARWANDA.COM



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128024/kwibuka29-perezida-wa-sena-kalinda-yasabye-urubyiruko-guhangana-nabapfobya-jenoside-yakore-128024.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)