Ubwo yaganiraga na Zacu Tv, Prophet Isaac yibukije abagize uruhare mu kwica inzirakarengane muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ko bishuka niba biyumvisha ko bafite amahoro, bagahisha ukuri kw'ibyabaye, nyamara mu buryo bumwe cyangwa mu bundi nta mahoro bafite.
Yavuze ko mu bintu byazanye Yesu ku Isi, ni ugutanga amahoro ku banyabyaha iyo bihannye. Yabibukije ko niba batarigeze basanga imiryango biciye ngo basabe imbabazi, nta mahoro bafite rwose.
Yagize ati 'Niba uzi ko utigeze usanga umuryango wiciye, urabizi ko nta mahoro ufite, kuko rimwe na rimwe satani atuma abantu bumva ntacyo babaye, n'igihe bari mu gahinda gakabije bitewe n'ibyaha wakoze'.
Uyu mukozi w'Imana yabwiye abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ko basanga abo bahemukiye bakabasaba imbabazi, atari ku nyungu z'abo bahemukiye gusa ahubwo no ku nyungu zabo bwite.
Prophet Isaac yibukije abanyarwanda ko Imana yakunze abantu ikohereza umwana wayo agapfira abari mu Isi kubera ibyaha byabo, akaba ari imwe mu mpamvu "natwe nk'abanyarwanda dukwiye kunga ubumwe tukababarirana".
Prophet Isaac aributsa buri munyarwanda ukirangwa no kuvangura amoko ko agomba kubihagarikaÂ
Prophet Isaac yasengeye abanyarwanda bose bafite ibikomere batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi
Prophet Isaac yifatanije n'abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 29 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994Â