#Kwibuka29: Theo Bosebabireba washimye Perezi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Theo Bosebabireba arashima uruhare rw'abahanzi mu isanamitima nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 yatwaye ubuzima bw'inzirakarengane zirenga miliyoni, ariko avuga ko bakwiriye kongeramo imbaraga kandi nyinshi, byaba na byiza bagakoresha ubundi buryo butari ukuririmba gusa.

InyaRwanda yabajije Theo Bosebabireba ikibazo yabajije n'ibindi byamamare bitandukanye, kivuga ngo "Ni ku nshuro ya 29 u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Ubona ari uwuhe musanzu w'umuhanzi mu rugendo rw'isanamitima, cyane cyane binyuze mu bihangano?"

Uyu muhanzi yasubije ko "Umusanzu w'umuhanzi mbona uhari mu kuririmba indirimbo zifite aho zihuriye n'ibyabaye, ariko abahanzi dukwiye kongeramo imbaraga nyinshi, byaba ngombwa hakaboneka n'urundi ruhande rutari ukuririmba runyuzwamo ubutumwa bw'isanamitima".

Uwiringiyimana yatanze inama yafasha urubyiruko rw'u Rwanda guhangana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. Yibukije ko urubyiruko rufite ibimenyetso n'ibihamya bihagije, bityo ko bakwiriye kubyifashisha bakanyomoza abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati "Icyo nabivugaho ni uko abifashisha imbuga nkoranyambaga bapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ni uko urubyiruko rudakwiye kubyemera cyangwa kubyitaho ngo rwemere gushukwa, kandi ibimenyetso n'ibihamya bihari".

Theo Bosebabireba wamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye zirimo "Icyifuzo" n'izindi, yatanze ihumure ku banyarwanda, ati "Ndahumuriza buri muntu wese warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ahumure amenye ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi burya si buno".

Bosebabireba avuga ko yiboneye n'amaso ye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. Mu myaka yashize, yakoze indirimbo yise 'Ntumpeho', anenga cyane abateguye n'abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Yagaragaje ingaruka zinyuranye zatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba abanyarwanda bose muri rusange kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside bityo ntizongere kubaho ukundi. Yavuze ko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bakwiriye kwicuza no kwihana.

Mu ndirimbo ye 'Ntumpeho', yumvikana agira ati "Abakoze Jenoside bakwiriye kwigaya, abakoze Jenoside bakwiriye kwicuza, abakoze Jenoside bakwiriye kwihana.

Hari imiryango yazimye burundu, hari abafite ubumuga basigiwe nayo, hirya no hino mu Rwanda haracyariho ibimenyetso byayo, Jenoside ni mbi hari abo yagize incike 'intwaza', hari abo yagize imfubyi, Jenoside ni mbi ntikongere kubaho.

Niba ubiba urwango mu bantu, ntumpeho; niba umena amaraso y'abanyarwanda, ntumpeho; kongera kwikora munda, ntumpeho; gusenya ibyo u Rwanda rugezeho, ntumpeho; niba uri umwanzi w'igihugu, ntumpeho; niba ubiba amacakubiri mu banyarwanda, ntumpeho".


Bosebabireba ati "Niba ubiba amacakubiri mu banyawanda, ntumpeho"

Mu kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, Theo Bosebabireba yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yamugizeho ingaruka kuko akibuka abe bahitanywe nayo bakarohwa mu kiyaga cya Muhazi, bikamuviramo kubaho atazi umuntu n'umwe wo mu muryango wa nyina.

Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com, Theo Bosebabireba yavuze ko yabonye byinshi cyane kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. Yanakomoje ku itotezwa yahuye naryo mu mwaka wa 1990 akiga mu mashuri abanza, aho yabwiwe ko yasanganywe ibimenyetso by'icyitso by'inyenzi.

Yavuze ko we na bagenzi be biganaga mu mashuri abanza, bigeze guhohoterwa n'abarimu babakuyemo imyenda yose nyuma yo kureba amarangamuntu y'ababyeyi babo, bakababwira ko ngo babasanganye ibimenyetso by'ibyitso by'inyenzi.

Theo Bosebabireba avuga ko bene wabo bo kwa nyina bari batuye i Gati na Ruhunda muri Rwamagana, bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Avuga ko nyina yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko aza kwitaba Imana nyuma.

Uyu muhanzi ukunze kuririmba indiririmbo z'ubuzima bubi yakuriyemo, avuga ko nyina akiriho, yabajyanye iwabo kureba niba hari uwasigaye mu bo mu muryango we, bagezeyo babura n'umwe wo kubara inkuru, batangarizwa ko bose baroshywe muri Muhazi.

Ati: "Burya rero hari icyo utari uzi, ubu ndinze ngana uku umbona, sinzi iwabo wa mama kandi hari hahari, barabishe bose barashira noneho kuko Mama yari yatubyariye ahandi kure yaho mbere y'amahano yabaye, najyaga mbona basaza be baje kumusura ariko nyuma ntibagaruka kuko bose bapfuye.

Mama nawe yaje gupfa (nyuma ya Jenoside), twebwe abana n'ubu ntituzi iwabo turacyashakisha gusa biragoye kuhamenya kandi hahari. Nanagiyeyo abantu baho barambwira ngo nta muntu n'umwe wasigaye, kuko ngo babataye mu ruzi rwa Muhazi hitwaga i Gati na Ruhunda.

Mama yari yararokotse apfa nyuma gato, aratujyana kureba iwabo ko hari uwasigaye tuhabura gutyo. Nta n'umwe twashyinguye mu cyubahiro kuko ntitwahamenye, gusa bavuga ko babataye mu ruzi. N'ubu mfite gahunda yo gusubirayo vuba nanashyizeho iperereza riracyakorwa.

Nabonye byinshi nkiga amashuri abanza nabwo nakorewe itotezwa mu 1990, badutumye amarangamuntu y'ababyeyi twese ariko tuzizanye baducamo ibice bamwe barataha abandi basigara badukuramo imyenda yose ngo dufite ibimenyetso by'ibyitso by'inkotanyi cyangwa se sinye (signs) zituranga nabwo ntibyari byoroshye".

Theo Bosebabireba afatwa nk'umuhanzi nimero ya mbere mu Rwanda no mu Karere mu muziki wa Gospel, mu baramyi bafite igikundiro n'abazwi n'abantu benshi cyane. Ibitaramo atumirwamo byitabirwa n'abantu ibihumbi n'ibihumbi, urugero ni icyo aherutse gutumirwamo i Burundi.

Amaze kuririmba mu bihugu hafi ya byose bya Afrika. Mu 2013 yatumiwe mu kuririmba mu Bwongereza, gusa ntiyabashije kujyayo. Mu matora aheruka ya Perezida wa Uganda, Bosebabireba yifashishijwe muri cyo gihugu kwamamaza Museveni Yoweli Kaguta waje no gutsinda amatora.

Mu mwaka wa 2017 ubwo mu Rwanda habaga amatora ya Perezida wa Repubulika, Theo Bosebabireba yagaragaye mu bahanzi b'ibyamamare bari bashyigikiye Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Nyakubahwa Paul Kagame waje no kwegukana intsinzi.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 igahitana inzirakarengane zirenga miliyoni mu minsi 100, yahagaritswe n'ingabo zari iza RPA zari ziyobowe na Paul Kagame, waretse amasomo yari arimo kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaza kubohora u Rwanda.

Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kubohora u Rwanda, ni ibintu abanyarwanda benshi n'abanyamahanga bashimira cyane Perezida Kagame na FPR Inkoranyi, kuko u Rwanda rwazutse rukongera kubaho ndetse rukaba tukataje cyane mu iterambere.

Theo Bosebabireba akunze kuvuga ko akunda cyane Perezida Kagame, wahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. Afite indirimbo yise "Umunyabwenge", yavuzemo ibigwi bya Perezida Kagame ari nawe yitiriye iyi ndirimbo ye "Umunyabwenge".

Uwiringiyimana ukomoka mu Cyinzovu mu Karere ka Kayonza mu Ntara y'Iburasirazuba ariko utuye muri Kigali, aririmba ko imvugo ya Perezida Kagame ari yo ngiro ndetse ko akunzwe n'ingeri zose. Ati: "Imvugo ye niyo ngiro, icyo avuze aragikora, ntabwo yigeze icyangiro, yavukanye igikundiro".

Uyu muhanzi utunzwe n'umuziki usingiza Imana, akomeza aririmba ko ku Isi yemera Imana n'amafaranga, naho mu bantu akemera intwali akanga ibigwari. Yungamo ati: "Uzi ko ukunzwe cyane ariko ntiwarusha Kagame Paul".

Asobanura impamvu yo kuririmba ko Perezida Kagame ari umunyabwenge, ati "Iyo mbonye umunyabwenge ndabivuga, kuko ubwenge ni ishingiro ry'ubumenyi, kandi iyo ubuze ubwenge Imana irakureka".

Anabwira abaheze i mahanga barimo n'uwo yumvikanisha ko biganye ndetse banicarana, akabasaba kugaruka kureba iterambere ry'u Rwanda. "Ko wagiye ntugaruke wagiye he, wabaye iki, uri hehe, garuka disi urebe u Rwanda. Amahanga ari hehe ngo yigire ku Rwanda".

Theo Bosebabireba atera indirimbo y'isengesho agasabira Perezida Kagame gukomeza gushobozwa n'Imana, ati "Mana nk'uko wafashaga ba Sogokuruza bacu, uzabe ari ko umufasha mu myaka iri imbere". Anakomoza ku kuba amahanga yifuza ko Perezida Kagame yababera Umwami.


Theo Bosebabireba arasaba abahanzi bagenzi be kongera imbaraga nyinshi mu butumwa bw'isanamitima



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127983/kwibuka29-theo-bosebabireba-washimye-perezida-kagame-arasaba-abahanzi-kongera-imbaraga-mu--127983.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)