#Kwibuka29: Tugire ubumwe nurukundo - Safi M... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunsi ubaye uwa Gatatu kuva u Rwanda ndetse n'inshuti zarwo bibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, mu muhango watangijwe na Perezida Kagame ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Safi Madiba, nk'umuhanzi, nawe yageneye ubutumwa abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Mu butumwa bwe, yibanze ku rukundo, ubumwe no gukundisha abanyarwanda igihugu.

Aganira na inyaRwanda.com, Safi Madiba yavuze ko umusanzu we nk'umuhanzi ari ugukomeza gushishikariza abanyarwanda kugira ubumwe n'urukundo.

Ati: ''Umusanzu wanjye nk'umuhanzi ni ugukomeza gushishikariza abanyarwanda kugira ubumwe n'urukundo no gukundisha igihugu abanyarwanda batuye hanze ndetse n'abanyamahanga.''


Safi Madiba yagarutse ku rubyiruko arusaba kwitondera imbuga nkoranyambaga

Uyu muhanzi yakomeje agira ati ''Ikintu nsaba urubyiruko ni ukwitondera social media, bakayikoresha neza bakirinda abantu bayikoresha nabi bashaka gusenya u Rwanda no kubiba urwangano mu banyarwanda.''

Safi Madiba ni umwe mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite. Akunze kugaragaza ko ashavujwe n'ibihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo, agashengurwa cyane na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye inzirakarengane zirenga Miliyoni mu minsi 100.

Ubutumwa bwa Safi Madiba mu #Kwibuka29



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127940/kwibuka29-tugire-ubumwe-nurukundo-safi-madiba-yahaye-umukoro-abanyarwanda-baba-mu-mahanga-127940.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)