#Kwibuka29: Turwanye ingengabitekerezo - Ally... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo wubatse izina rikomeye mu myidagaduro yo mu Rwanda binyuze mu itangazamakuru, kuva kera kugeza uyu munsi, akunda gutanga ubutumwa bw'ihumure no gufata mu mugongo abanyaRwanda nawe atisize mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubuhamya bwe bwumvikana nk'igikomere atashoboraga gukira ariko uko Leta y'ubumwe bw'abanyarwanda yakomezaga kwigisha ubwiyunge, byatumye asohoka muri ibyo byose nk'uko yigeze kubiganiriza inyaRwanda.com nabwo mu bihe nk'ibi byo kwibuka.

Mu butumwa yanyujije ku inyaRwanda.com, Ally Soudy utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n'umuryango we, yasabye abahanzi gukoresha impano bahawe na Rurema mu gufatanya n'abandi kubaka igihugu, babinyujije mu bihangano cyane cyane bashishikariza abantu gukundana.

Ni ubutumwa burebure buri mu mashusho ye bwite, ariko twakuyemo igice kimwe cy'ibyo yavuze ahanini ashaka kwerekana ko hagomba kubaho ubufatanye mu gisata cy'imyidagaduro by'umwihariko abanyarwanda muri Rusange.


Ally Soudy yasabye abahanzi kuvuga 'Never Again' bibavuye ku mitima

Ubwo yari abajijwe ku ruhare rw'umuhanzi mu kubaka u Rwanda rwifuzwa, Ally Soudy yagize ati: ''Ni ugukoresha impano Imana yamuhaye agafatanya n'abandi mu kubaka igihugu, aho ndavuga guhanga ibihangano bikangurira abantu gukundana, kuzirikana inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no kwifatanya n'abayirokotse.

Twese kandi tugahuriza umugambi umwe wo kwibuka twiyubaka, twubaka u Rwanda rwacu tururinda ko ibyabaye byazongera, twirinda ibyaduteranya, twirinda abantu bafite ingengabitekerezo, twirinda umuntu wese wazana ikintu cyakongera kwangiza cyangwa guhungabanya ubumwe bw'abanyarwanda.'' 

Yasabye buri muhanzi kuvuga Never Again ivuye ku mutima. 

Ubutumwa bwa bwa Ally Soudy mu #Kwibuka29



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127962/kwibuka29-turwanye-ingengabitekerezo-ally-soudy-yasabye-abahanzi-kuvuga-never-again-ivuye--127962.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)