#Kwibuka29: Urubyiruko rwashimiwe, ababyeyi b... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Our Past Initiative yabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, ahari hahuriye urubyiruko rwinshi rwari rwaje Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, ari na ko rwiyungura ubumenyi ku mateka asharira yaranze u Rwanda.

Iyi gahunda yatangiye ahagana ku isaha ya ya saa kumi n'imwe zishyira saa kumi n'ebyiri z'umugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 9 Mata.

Hakinwe umukino ugaruka ku mateka asharira yaranze u Rwanda, ukubiyemo ubutumwa bwibutsa urubyiruko ko rufite inshingano yo gusobanukirwa neza Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ni umukino wakinwe mu buryo bumeze nk'inteko y'urubanza. Abakinaga banyuzagamo ubutumwa ku bakuze nk'aho umwe mu bakinaga yasabye ababyeyi gutinyuka kubwira abana babo ukuri kugira ngo batazavamo ibigwari kubera kutamenya.

Hanenzwe amahanga yigiza nkana asaba ko Jenoside yakorewe Abatutsi itajya yibukwa ahubwo ko ngo habaho kubabarira no kwibagirwa. Hagaragajwe ko ibivugwa n'ayo mahanga atari byo kuko Jenoside yakorewe Abatutsi atari iyo kwibagirwa.

Hagaragajwe ko n'ubwo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi biba bigoye, ariko bigomba gukorwa dore ko hari nk'abana bavutse hagati y'itariki ya 07 Mata na 13 Mata batajya bizihiza isabukuru y'amavuko kuko ari mu cyumweru cyo kwibuka kandi nta birori n'ibindi bikorwa by'imyidagaduro byemewe.

Jenoside yakorewe Abatutsi yarabaye kandi muri ayo matariki ni bwo yari ikajije umurego. Umwe mu bakinnyi b'uyu mukino, agaruka kuri uku kwezi yagize ati: 'Mata ubusanzwe yatembaga amata ihinduka imihoro yacaga imitwe.'

Uyu mukino wakinwe n'abana bo mu ishuri rya Gashora Girls Academy wari uteguranwe ubuhanga, wasojwe bagaragaza ko kubabarira ari ingenzi muri byose, ubumwe n'ubwiyunge bikaba umusingi w'iterambere.

Kugeza ubu umubare munini w'abatuye u Rwanda ni urubyiruko rwiganjemo urwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo gahunda nka Our Past Initiative ni ingenzi kuko urubyiruko rukeneye kumenya neza ibyabaye.

Nyuma y'uyu mukino, hakurikiyeho itsinda ryari rirangajwe imbere na Inkindi Muqtar uri mu basore b'abahanga, ryarimo abasizi n'abahanzi batambukije ubutumwa bwabo bifashishije ubusizi n'indirimbo.

Bakanguriye abanyafurika guharanira kuba umwe, banakomoza ku biri kuba muri DRC aho ubwoko bw'Abatutsi buri guhohoterwa cyane, basaba ko hakorwa igishoboka cyose ntihazagire Jenoside iba muri cyo gihugu.

Our Past Initiative yitabiwe kandi n'urubyiruko rurimo urufite amazina azwi nka Turahirwa Moses watangije inzu y'imideli ya Moshions yamaze kuba ubukombe, umuraperi B-Threy, n'abandi batandukanye.

Lt Gen Innocent Kabandana wari uhagarariye Ingabo z'u Rwanda muri iki gikorwa, yibukije urubyiruko byinshi ku mateka y'u Rwanda, arusobanurira uko ingabo za RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse zikabohora igihugu ku ngoyi y'ubutegetsi bubi.

Bimwe mu byo Lt Gen Innocent Kabandana yagarutseho

Ubwo yatangiraga, yavuze buryo ingengabitekerezo ya Jenoside yabibwe guhera ku mwaduko w'abakoloni kugera mu 1959 ubwo Abatutsi batangiraga gutotezwa bakicwa, abatarishwe babarirwa mu bihumbi 200 bagahunga.

Ni bwo bwa mbere mu mateka ya Afurika, abantu bari bahunze ari benshi bahunga igihugu cyabo. 

Yavuze ko nyuma y'igihe abari barahunze, bashatse kugaruka binyuze mu bitero byiswe iby'inyenzi ariko bagacika intege. Hari hagati ya 1963 na 1966. Kubera ibyo bitero, habarurwa Abatutsi bishwe bagera ku bihumbi 40. 

RPF yaje kuvuka, itangira ibitero byo kubohora igihugu. Ku ikubitiro abayobozi bakuru bahise batabaruka barimo na Maj Gen Fred Gisa Rwigema, maze Perezida Kagame areka amashuri yarimo yiga muri Amerika, aza kuyobora urugamba agarurira icyizere ingabo zari zamaze gucika intege. 

Kuwa 08 Gashyantare 1993 ubwo ubutegetsi bubi bwa Perezida Habyarimana bwicaga Abatutsi imbere mu gihugu, bwakijweho umuriro na FPR kuko yamye bifuza amahoro. FPR yaje gusubira inyuma ibonye ko ubwicanyi busa n'uburekeye aho, impande zombi zemera kujya mu mishyikirano.

Mu 1994 ni bwo hatangiye gukorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, yatangiye kuwa 07 Mata 1994.  Kuwa 08 Mata 1994, Paul Kagame yasabye Leta guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba ingabo za Leta kwitandukanya n'abayikora anabwira ingabo za RPA kuba maso.

Ingabo z'Inkotanyi zarumviye zitangira urugendo rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, zigaragara mu bikorwa binyuranye birimo kurokora, kuvura no guhumuriza ababaga bamaze gutakaza icyizere cy'ubuzima.

Muri Gicurasi ni bwo ingabo za Leta ya Habyarimana zakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, zifatanije n'interahamwe, zatangiye gucika intege, zitangira guhunga.

Lt Gen Kabandana yagaragaje ko hari imbogamizi ikomeye irimo ubuke bw'Inkotanyi zabururirwaga mu bihumbi 10, mu gihe abakoraga Jenoside yakorewe Abatutsi, bari ibihumbi bitagira ingano, ingabo za Habyarimana zonyine zikaba zararengaga ibihumbi 50.

Mu zindi mbogamizi bari bafite harimo ibikoresho bicye no kuba rimwe na rimwe abarokorwaga barabaga bihishe ntibamenye ko n'ubutabazi bwabagezeho. Bashavuzwaga kandi n'amahanga yareberaga ndetse igashakira inzira abakoze Jenoside, ngo bahunge kandi aho banyuraga bagakomeza kwica Abatutsi.

Claver Irakoze umaze gushyira ku isoko ibitabo bigera bibiri bijyanye n'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yabaye afite imyaka 11, yifuje kwerekana uburyo abana bato bakwiye kubwirwamo ubuhamya bw'ibyabaye n'ababyeyi babo.

Ibyo Claver yagarutseho mu kiganiro yahaye urubyiruko rwitabiriye Our Past Initiative

Yavukiye i Burundi, umuryango we ugaruka mu Rwanda mu 1988, batura i Gitarama ahazwi nka Kabgayi. Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga, ni bwo bahungiye mu ishuri St Joseph kugeza ubwo barokowe n'Inkotanyi muri Kamena 1994.

Ibyo yabonye muri icyo gihe byatumye yandika igitabo kigenewe abana bari hagati y'imyaka 5 na 13 kuko nabo yasanze bakwiye kumenya uko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe.

Yanditse ikindi gitabo kivuga uburyo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aganirwa mu muryango. Ni igitabo gishingiye ku bushakashatsi yakoreye mu turere 11 turi mu Ntara zitandukanye ku miryango 300.

Avuga ko yasanze ari byo koko amateka aganirwa, gusa yasanze ababyeyi benshi bataragira ubushobozi bwo kuganiriza abana babo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bamwe basanga kurokoka ari cyo cy'ingenzi, ko badakwiye gukura imitima abana babo.

Icyakora hari abandi bafite ubushake, gusa batazi neza inzira bakwiriye gukoresha baganiriza abana babo ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Ni naho hahereye gahunda yo guhugura Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo nyabwo bwo kuganiriza abana babo ibyabayeho. Abatangiye kwitabira iyo gahunda ibera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bavuga ko hari umusaruro munini byatangiye gutanga.

Claver avuga ko hari itangiriro mu gusangiza abana amateka aho umubyeyi asabwa kubanza kuyanyuramo, akamenya ibyo avuga n'uko asubiza abana ku bibazo bashobora kumubaza, kandi rimwe na rimwe bikomeye bijyanye nuko umwana angana.

Ku bijyanye n'abana bamaze gukura bibwira ko kuba ababyeyi babo batagira icyo bavuga ari uko ibihe banyuzemo ari ndengakamere, yatanze urugero rw'ukuntu hari nk'abicwaga babanje kugura uko bicwamo, abafite amafaranga bakaraswa, abatayafite bagatemwa.

Yavuze ko aho ari ho bikomereye kuba umubyeyi nk'uwo yabasha kubwira umwana ibintu nk'ibyo ashize amanga. Mu gusoza, Claver yagarutse ku kibazo gikomeye u Rwanda rwa none ruri kunyuramo, aho ababyeyi barera abana babo mu buryo bwabo kuko nta we bafite bareberaho.

Ikindi ni ukuba abana benshi nabo ubwabo barakuze batabona ababyeyi kuko kuko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abari bahari nabo bakaba bari bahugiye muri za Gacaca ngo babonere ubutabere ababo bishwe, abandi nabo bakaba barahamwe n'ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, bagafungwa.

Agaragaza ko ibi ari ikibazo kuko abo babyeyi kongera gusubira inyuma bakajya kwegera abana babo batabanye nabo mu buto bwabo, bigoye, ariko na none bikaba bishoboka mu gihe wize neza uburyo ubikoramo.

Umukino bise Hobe Rwanda wasoje iyi gahunda yateguwe na Our Past Initiative, warimo abasizi nka Junior Rumaga, wagaragaje uko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bize kubana n'amateka yabo banatanga imbabazi ku babiciye, ngo babashe kubaka u Rwanda.

Ni umukino wagaragaje kandi uko urubyiruko rwiteguye kubaka igihugu ngo ibitambo byatanzwe n'Inkotanyi zabohoye igihugu, bitazaba iby'ubusa. Berekanye kandi uburyo Ubumwe bw'Abanyarwanda mbere hose bwahoze bukomeye ariko bukaza gutakara kubera ubuyobozi bubi.

Nubwo icyerekezo cyatakajwe, kikongera kugaruka kubera ingabo z'Inkotanyi zabohoye u Rwanda, ubu Amahoro, Umutekano, Ubumwe n'Ubwiyunge ni byo byashyizwe imbere kubera ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame.

Sharon Ikirezi Bayingana ni we wavuze mu mwanya wa Our Past Initiative. Atangira yibutsa ko impamvu yo kuyitangira ari ukwigisha urubyiruko amateka kimwe n'ibindi bikorwa birimo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Yashimiye buri umwe ukomeza kwitabira no gutera inkunga ibikorwa byabo kuva mu myaka 13 bamaze batangiye.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Ishami ryo Kwibuka no Kurwanya Jenoside muri MINUBUMWE, Dr Muhayisa Assumpta, wari unahagarariye iyi Minisiteri, yagarutse kuri byinshi birimo gushimira urubyiruko rwitabiriye iyi gahunda.

Yavuze ko ubwitabire bwabo, bugaragaza inyota bafite yo gushaka gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, anavuga ko ubutumwa yahawe bw'ingenzi bwo kutambutsa ari ugufata mu mugongo buri umwe mu gihe hakomeje ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko, Busabizwa Parfait, mu ijambo yageneye abitabiriye Our Past Initiative ibaye ku nshuro yayo ya 13, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari amateka ndengakamere.

Yagaragaje ko byose byaturutse ku buyobozi bubi bwabibye urwango mu banyarwanda. Yashimiye Ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame.

Yaboneyeho gukangurira urubyiruko kwitandukanya n'abaruyobya bakoresheje imbuga nkoranyambaga, abasaba nabo kuzikoresha bagaragaza amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gusoza, yavuze ko iteka abanyarwanda bazahora bazirikana ubutwari bw'Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYATANZWE NA LT GEN INNOCENT KABANDANA

">

KANDA HANO UREBE IJAMBO RY'UMUSHYITSI MUKURU MINISITIRI BASABIZWA PARFAIT

">

Abiganjemo urubyiruko bitabiriye ari benshi gahunda ya Our Past Initiative

Mu bitabiriye harimo n'ibyamamare bizwi mu myidagaduro nyarwanda nka Turahirwa Moses, B Threy, Igor Mabano n'abandiSharon Ikirezi yashimiye abitabiriye bose n'abakomeje kubashyigikira nka Our Past Initiative kuva batangiraLt Gen Innocent Kabandana wari uhagarariye ingabo z'u Rwanda ubwo yatangaga ikiganiro yavuze ko bagifite umutima nk'uwo bahoranye babahora igihugu, ikiyongereyeho kuri ubu akaba ari ubushobozi Abarimo Inkindi Muqtar bibukije urubyiruko n'abanyafurika ko bakwiriye gusenyera umugozi umwe kandi bagaharanira ko Jenoside itazongera ukundi Claver Irakoze umaze kwandika ibitabo bitandukanye no kugira uruhare mu bikorwa bigamije kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yasabye ababyeyi kubwira abana babo ibyababayeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Dr Assumpta yashimiye urubyiruko rwitabiriye anaboneraho gufata mu mugongo by'umwihariko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Abanyamahanga nabo bari baje kwifatanya n'urubyiruko rw'u Rwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe AbatutsiAmbasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Don Adam yashimye aho u Rwanda rugeze mu kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, no gusaba ababyeyi bayirokotse gutanga ubuhamya kuko ubwo Jenoside yakorewe Abayahudi yabaga byatangiye gutekerezwaho bitinze 

Abarimo Junior Rumaga berekanye aho u Rwanda rwavuye n'aho rugeze hashimishije 

Gashora Girls Academy berekanye ko kubabarira n'inzira y'ubwiyunge ari isoko y'iterambere kandi ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ihame ntakuka Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko, Basabizwa Parfait yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994Kanda hano urebe andi mafoto

AMAFOTO: SANGWA JULIEN-INYARWANDA.COM



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127924/kwibuka29-urubyiruko-rwashimiwe-ababyeyi-bongera-guhabwa-umukoro-muri-our-past-initiative--127924.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)