Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 13 Mata 2023, mu muhango wo gusoza icyumweru cy'icyunamo wabereye ku Urwibutso rwa Rebero rushyinguyemo abanyapolitiki, bitandukanyije n'umugambi wa Jenoside bakabizira, interahamwe zikabica.
Uyu mugabo avuka mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi mu Ntara y'Iburengerazuba mu Kagari ka Rwinzuki, ariko muri iki gihe abarizwa mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Ubuhamya bwe yabugabanyijemo ibice bitatu; mbere ya Jenoside, mu gihe cya Jenoside na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.
Yavukiye mu muryango w'abahinzi batari abakene cyane, kuko babashije kumwishyurira amashuri abanza. Yakoze neza ibizamini bisoza abanza, arabitsinda, asohoka ku rutonde rw'abemerewe gukomeza amasomo.
Bucyeye bwaho yagiye kuri Komini Gishoma kubaza ikigo azigaho, n'andi mabwiriza ajyanye n'ikigo cya Kibogora yari yabwiwe ko yoherejweho.
Burugumesitiri Nkubito yamweretse urutonde, abona izina rye ririho ariko ryanyujijwemo ikaramu, bamubwira ko adashobora kujya kwiga bitewe n'uko iwabo ari abahinzi, kandi hafashwe icyemezo cy'uko asimbuzwa umwana wa mwarimu.
Ati "Mubajije impamvu arambwira ati rwose ntabwo wakiga kubera So ni umuhinzi w'umukene. Ntabwo ushobora kujya kwiga mu gihe inyuma yawe hari umwana w'umwarimu."
Yari afite amahitamo abiri arimo kuva mu ishuri cyangwa se gusibira mu ishuri. Mu rugendo asubira iwabo yakoresheje nibura amasaha ane, kubera agahinda k'igisubizo yari ahawe.
Ibi byatumye atakaza icyizere cyo gukomeza amasomo, yumva ubuzima burangiriye aho. Hari n'uwamuhaye amahirwe yo kujya kwiga muri Congo, ariko arabyanga.
Byabaye imvano yo kurwanya akarengane:
Aloys avuga ko yahise yiyemeza kujya gukorera muri Coix Rouge, umuryango utabara imbabare, ajya no mu muryango w'abasaveri wigisha urukundo- Iyi miryango yombi yaramwubatse nk'uko abivuga.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, yari umuyobozi wa Santarari, ari umukateshisite, akaba na Perezida wa Coix Rouge muri Segiteri Kiranga. Avuga ko izi nshingano yari afite arizo zamufashije kurokora Abatutsi.
Tariki 6 Mata 1994 ubwo indege ya Habyarimana wari Perezida w'u Rwanda yahanukaga, avuga ko nta kidasanzwe cyabaye muri Rusizi, kuko abari bahatuye barangwaga n'urukundo kandi bashyize hamwe.
Ariko ku itariki 9 Mata 1994, Abatutsi ba mbere barimo Mwemera Theoneste, Nzaryibwami Ferdinard na Murumuna we Leandre n'uwitwa Irere René [Ubu ni umupolisi], bamugezeho bamubwira ko bamaze iminsi bihisha mu gihuru kubera gutotezwa kuko bari mu ishyaka rya PL.
Aloys avuga ko yahise abashyira mu nzu. Ku itariki nk'iyi (tariki 13 Mata 1994), iwabo muri Gishoma nibwo hapfuye umuntu wa mbere witwa Ruseta cyangwa Mihigo William. Yishwe ahagana saa yine.
Ibi byakurikiwe n'uko Interahamwe zatangiye kwandika ku maduka y'ibicuruzwa 'Tutsi' ndetse na 'Hutu'. Aloys avuga ko muri karitsiye byatangiye kuvugwa ko yahishe abantu.
Ajya kureba Padiri bumvikana ko abantu bose babashyira hamwe, ku buryo ageze kuri santarari yasanze hahungiye Abatutsi 72.
Avuga ko ashingiye ku nyigisho yari yarahawe muri Croix Rouge ivuga ko umuntu usumbirijwe umujyana ku mupaka, yarabajyanye bose uko ari 76 abageza ku mupaka, bambuka ari uko batanze amafaranga agera kuri 4800 Frw.
Aloys avuga ko yarwanye urugamba rukomeye kugira ngo aba bantu bambuke umupaka.
Nyuma, tariki 15 Mata 1994, Nkubito wari Burugumesitiri yakoresheje inama avuga ububi bw'Inkotanyi. Aloys avuga ko mu bihe bitandukanye yagiye yakira abantu bamuhungiyeho, ndetse bakamusaba ko yabafasha kwambuka umupaka.
Mu bandi bantu yarokoye harimo 12 yagejeje ku basirikare bo muri Congo. Tariki 25 Mata 1994, nabwo yamenye ko hari abandi bantu barimo umugore wari utwite inda y'amezi umunani, yabambukije umupaka ahagana saa munani z'amanywa.
Aloys avuga ko 'nashoboye kurokora abantu basaga 120'. Yavuze ko bariho kandi benshi bamwita Papa, Sogokuru n'andi mazina.
Interahamwe zarahunze, Inkotanyi zirokora benshi:
Aloys avuga ko muri rusange abishwe muri Komini Gishoma bari bagabanyijwe mu byiciro bine: icyiciro cy'abahutu, icyiciro cy'abahutu bihutuje cyangwa se Abatutsi bihutuje, ibyimanyi (abana bavutse ku babyeyi badahuje amoko), ndetse n'abahutu b'ibigwari.
Uyu mugabo avuga ko nawe yari mu bahutu b'ibigwari, kubera ko atabashyigikiye mu mugambi wo kwica abatutsi.
Aloys avuga ko mu gihe cya Jenoside nta mahoro yigeze agira, bitewe n'uko abahutu bavuga ko atabafashije mu mugambi wabo.
Ubwo Inkiko Gacaca zatangiraga, abagore bafite abagabo b'interahamwe bimitse umuco wa ceceka, aho batashakaga kuvuga ukuri, mu rwego rwo kurengera abagabo babo bari bafunze.
Uyu mugabo avuga ko yahagurutse akagaragaza ukuri, ariko ko abana be bahuye n'itotezwa, bajya mu bandi bakavuga ko ari abana b'umugabo ugira amagambo.
Aloys avuga ko uruvugo rwamuvuyeho bigizwemo uruhare n'ibikorwa yakoranye na Padiri Ubald, bituma mu 2015 agirwa umurinzi w'igihango.
Uyu mugabo yashimye Guverinoma y'u Rwanda yamurokoye, yakuye ubwoko mu irangamuntu, yashyizeho uburezi kuri bose.
Ubu afite abana batandatu barimo umwe uri kwiga Impamyabumenyi y'ikirenga mu Bufaransa.Â
Aloys Uwemeyimana, ni umurinzi w'igihango ku rwego rw'Igihugu guhera muri 2015Â
Uwemeyimana yavuze ko mu bantu 120 yarokoye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi harimo na SSP Irere René, Umuvugizi w'Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda
KANDA HANO UREBE UBUHAMYA BWA KALINDA UWEMEYIMANA
BIZIMANA YATANZE IKIGANIRO KU RUHARE RW'ABANYAPOLITIKI MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
VIDEO: Iradukunda Jean de Dieu-INYARWANDA.COM