Kwinginga abatabishaka tubyihorere- Minisitiri Bizimana avuga ku batavuga ahajugunywe abishwe muri Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa yatanze ku wa 11 Mata 2023, mu muhango wo kwibuka Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro ubwo Interahamwe n'abasirikare ba Leta ya Habyarimana bari bari babavanye muri ETO Kicukiro nyuma yo gutereranwa n'Ingabo za MINUAR.

Mu byagaragajwe n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, harimo kuba kugeza uyu munsi hari abakomeje kwinangira ku gutanga amakuru y'abishwe muri Jenoside kandi batazwi aho bazi aho bajugunywe.

Ati 'Tukaba dufite n'izindi mbogamizi kandi tutanacika intege zo gukomeza kubivuga, dusaba abafite amakuru, bazi amakuru y'ahantu hakiri imibiri y'abishwe muri Jenoside itaragaragara, tuyishyingure mu cyubahiro.'

Yatanze urugero rw'imibiri yabonetse umwaka ushize, itarabonetse kubera amakuru yatanzwe ku bushake ahubwo ari amakimbirane ashingiye ku mitungo abantu bagiranye umwe akavuga ati ngiye kubivuga ko wubakiye hejuru 'y'imibiri'.

Ati 'Kugeza uyu munsi, imibiri imaze kuboneka ni mbarwa. Si uko idahari, irahari myinshi ahubwo haracyari ubushake buke ari nabwo buzitira inzira turimo y'ubumwe n'ubwiyunge.'

Meya Rubingisa yavuze ko kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mata 2023, nabwo hari indi mibiri yabonetse mu Kiyovu, ariko nabwo ari umuturage wubakaga inzu arayibona.

Ati 'Aho rero ntabwo ducika intege ariko turacyafite urwo rugendo tugomba gukomeza gufatanya. Tukigisha n'urubyiruko kugira ngo narwo rushyire imbere gahunda yo kwiga amateka y'igihugu cyacu cyane cyane Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.'

Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje ko mu myaka 29 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, leta y'ubumwe yashyize imbaraga mu kwigisha abantu no kubashishikariza kubohoka bagatanga ukuri kw'ibyayibayemo.

Ku rundi ruhande ariko, ngo kuba hari abafite amakuru y'ahajugunywe imibiri y'abishwe bakaba batayatanga, ngo igihe kirageze ko abantu badakomeza kubinginga.

Ati 'Imibiri, abafite amakuru ku bushake bajye bayatanga, abinangiye nabo nta mpamvu yo gukomeza kubinginga. Iyo winginze umuntu utabishaka ntabikora, bumve ko ari ngombwa, abafite ubumuntu, imibiri berekene aho iri.'

Yakomeje agira ati 'Ibonetse ishyingurwe mu cyubahiro, ihabwe icyubahiro kiyikwiye, ariko no gukomeza kwinginga abatabishaka, umenya atari byo. Tuzakomeza twigishe kubana, koroherana, hanyuma ubwo abazajya muri iyo nzira bazakomeza bakorane na leta.'

Minisitiri Dr Bizimana yashimangiye ko hakwiye kurushaho kwakira ko hari n'imibiri ishobora kutazaboneka kandi bidakwiye gukuraho gukomeza kunamira abo bataraboneka aho bajugunywe.

Ati 'Gukomeza kwinginga igihe hari abatabishaka tubyihorere, turusheho no kwakira ko hari n'imibiri tutazabona, dukore icyunamo cyabo kandi tubabere ishema aho batari.'

Umuryango Uharanira Inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi [IBUKA-Rwanda] ugaragaza ko kuba hari abagifite amakuru ku hajugunywe imibiri y'abishwe muri Jenoside bakaba banga kuyatanga bidindiza inzira y'ubumwe n'ubwiyunge.

Abayobozi batandukanye bitabiriye urugendo rwo kwibuka
Minisitiri Dr Bizimana acana urumuri rw'icyizere
Abasenateri n'Abadepite bari mu bitabiriye umuhango wo kwibuka Abatutsi batereranwe n'Ingabo za MINUAR bakicirwa i Nyanza ya Kicukiro
Ambasaderi w'Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra, yitabiriye umuhango wo kwibuka Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro
DCG Jeanne Chantal Ujeneza yitabiriye ibikorwa byo kwibuka Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam, yunamiye inzirakarengane ziciwe i Nyanza
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w'Akarere ka Kicukiro, Ann Monique Huss., yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, yunamiye Abatutsi biciwe i Nyanza nyuma yo gutereranwa n'Ingabo z'igihugu cye
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y'u Rwanda ushinzwe imiyoborere n'abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, yahaye icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Amb Joseph Nsengimana yatanze ikiganiro ku itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi
Umukozi wa IBUKA ushinzwe ibikorwa by'Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza, Ngabo Brave Olivier
Umuhanzikazi Nyiranyamibwa Suzan yatanze ubutumwa bw'ihumure
Perezida wa IBUKA, Dr Gakwenzire Philbert, yavuze ko kudatanga amakuru y'ahajugunywe abishwe bidindiza urugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yikomye abakomeje kwinangira ntibatange amakuru y'ahari imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko igihe kigeze ngo kwinginga abinangiye bihagarare

Amafoto: Nezerwa Salomon




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwinginga-abatabishaka-tubyihorere-minisitiri-bizimana-avuga-ku-batavuga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)