Kwitirira M23 u Rwanda ni uguhunga ikibazo - Perezida Kagame - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Benin, kuri uyu wa Gatandatu yabajijwe n'umunyamakuru icyo yasubiza Perezida Tshisekedi umushinja gufasha umutwe wa M23.

Perezida Kagame yavuze ko M23 atari yo kibazo, ahubwo ari umusaruro w'ibibazo byinshi bitabashije gushakirwa ibisubizo mu gihe cy'imyaka myinshi.

Yavuze ko ikibazo cya M23 cyari gihari na mbere y'uko Tshisekedi aba perezida, kuko cyazamuye intera mu 2012.

Yavuze ko uyu mutwe, ikibazo cyawo gishingiwe ku banye-Congo bafite amateka mu Rwanda kubera imipaka yakaswe mu gihe cy'ubukoloni, igice kimwe cy'u Rwanda kikomekwa ku burasirazuba bwa Congo n'amajyepfo ashyira uburengerazuba bwa Uganda.

Ubu ariko ngo si abanyarwanda, ni abaturage b'ibyo bihugu ibyo bice bibarizwaho.

Ati "Ibyo ni ibijyanye n'amateka, ibyo bibazo bimaze igihe kinini kiruta icyo maze, kurusha Tshisekedi, abo bose bari bahari muri icyo gihe ntibakiriho."

Perezida Kagame yavuze ko abo baturage bakomeje kwimwa uburenganzira bwabo, kugeza ubwo mu 2012 beguye intwaro barwanya Guverinoma yabo, ariko kugeza n'ubu mu 2023, nyuma y'imyaka 11, ikibazo cyaragarutse.

Yakomeje ati "Ibyo bivuze ko kitigeze gikemurwa uko bikwiye."

Ni urugendo nyamara ngo rwaje kwinjirwamo n'ibihugu byinshi birimo n'ibikomeye, ariko ntibyakemura ikibazo.

Yakomeje ati "Mu kuri kwita ikibazo cy'aka karere icya M23 cyangwa ikibazo cy'u Rwanda, ni uguhunga ikibazo ntushake kugishakira igisubizo."

Perezida Kagame yavuze ko Afurika y'Iburasirazuba hamwe na Angola, batangije gahunda ibyiri zirimo iya Nairobi na Luanda, aho bakomeje gukora ibishoboka byose ngo bakemure ikibazo gihari.

Yavuze ko izo mvugo zo gukomeza kwitirira u Rwanda ibyo bibazo, zikomeza kuba inzitizi, abantu ntibagere ku gisubizo.

Yakomeje ati "Gahunda za Luanda na Nairobi zigaragaza neza inkomoko y'ikibazo n'uburyo bwo kugikemura, ariko ikigaragara, igihugu gifite ikibazo, ndavuga RDC, kirimo gutuma kugikemura bigorana."

Icyakora, Perezida Kagame yavuze ko hari icyizere ko ku musanzu w'ibihugu bitandukanye, igisubizo kizageraho kikaboneka.

Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi, aheruka kwerura ko igihugu cye kitazashyikirana na M23, mu gihe ari rwo rugendo ibiganiro bigirwamo uruhare n'ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba ba Angola biganishaho.

Byatumye umutwe wa M23 wari umaze gusubiza uduce twinshi, utangaza ko urugendo rwo gushyira intwaro hasi no gusubizwa mu buzima busanzwe, rutagishobotse.

Perezida Kagame aganira n'abanyamakuru i Cotonou



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwitirira-m23-u-rwanda-ni-uguhunga-ikibazo-perezida-kagame

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)