Kwizera Olivier Olivier ntabwo yahiriwe n'umwaka we wa mbere muri Saudi Arabia nyuma y'uko we na Al-Kawkab bananiwe kuzamuka mu cyiciro cya kabiri.
Tariki ya 7 Mata 2023 nibwo shampiyona y'icyiciro cya 3 muri Saudi Arabia yasojwe aho yasojwe Al-Kawkab ya Kwizera Olivier itsinda Al Jeel 1-0.
Ntacyo byayifashije kuko yasoje ku mwanya 4 n'amanota 53 ni mu gihe Al Najma ya mbere mu itsinda ryabo yari ifite 64, Al Safa ya 2 ikagira 58 ni mu gihe Bisha ya 3 ifite 55.
Ubundi iki cyiciro gikinwa n'amakipe 32 agabanyijemo amatsinda 2 aho buri tsinda riba rigizwe n'amakipe 16.
Amakipe 3 niyo azamuka mu cyiciro cya mbere. Ikipe ya mbere muri buri tsinda ihita izamuka maze iya kabiri mu itsinda rya mbere igahura n'iya kabiri mu itsinda rya 2 bagakina imikino ibiri itsinze ikazamuka mu cyiciro cya kabiri.
Ntabwo biramenyekana niba Kwizera Olivier nyuma yo kudahirwa muri iyi kipe bazatandukana cyangwa niba azayigumamo.
Kwizera Olivier, yavuye mu Rwanda muri Kanama 2022 yerekeje mu ikipe ya Jeddah Club muri Saudi Arabia, yaje kwisanga mu ikipe Al-Kawkab na yo yo muri iki gihugu.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kwizera-olivier-ntiyahiriwe-n-umwaka-we-wa-mbere-muri-saudi-arabia