Kylian Mbappe yihanganishije Romelu Lukaku wahuye n'uruva gusenya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umubiligi akaba n'intizanyo ya Chelsea muri Inter Milan, Romelu Lukaku yasagariwe n'abakunzi ba Juventus bamukorera irondaruhu aho yiswe inkende.

Hari mu mukino ubanza wa 1/2 w'igikombe cy'igihugu aho Inter Milan yakinaga na Juventus ku wa Kabiri w'iki cyumweru.

Muri uyu mukino uyu rutahizamu yakomeje kugenda aririmbwa n'abakunzi ba Juventus ko ari inkende, bamukorera irondaruhu nk'uko byagaragaye mu mashusho yashyizwe hanze.

Lukaku yaje gutsindira Inter Milan igitego cyo kwishyura ku munota wa 5 w'inyongera kuri penaliti aho umukino warangiye ari 1-1.

Mu kucyishimira yazamuye ukuboko kw'iburyo ikiganza agishyira ku gahanga ukundi kuboko urutoki rukurikira igikumwe arushyira ku munwa, yari akiri ku izamu rya Juventus arebana n'abafana b'iyi kipe nyuma yagaragaye asa nuterana amagambo na bo aho yavuze ko yabitewe n'uburakari bitewe n'irondaruhu yakorewe.

Yahise ahabwa ikarita y'umuhondo biba bibaye umutuku kuko yari afite indi, bivuze ko atazakina umukino wo kwishyura.

Yasabye ko shampiyona y'iki gihugu yagira icyo ikora kuko bikabije.

Ati "amateka yisubiyemo muri 2019 byarabaye, 2023 na none kuri iyi nshuro shampiyona ikwiye kubihagurukira kuko uyu mukino mwiza ukwiye kwishimirwa na buri wese."

Kylian Mbappe umufaransa ukinira PSG na we wigeze gukorerwa irondaruhu, yamwihanganishije.

Ati "2023 ikibazo kiracyari cya cyindi, ariko ntabwo tuzareka bikomeza kuba."

Juventus ikaba yatangaje ko irimo gukorana na polisi kugira ngo ababigizemo uruhare bamenyekane.

Romelu Lukaku ni uku yishimiye igitego
Mbappe yamwihanganishije



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kylian-mbappe-yihanganishije-romelu-lukaku-wahuye-n-uruva-gusenya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)