Guverinoma ya RDC yemeje ko nta biganiro na bike izagirana n'Umutwe wa M23 nubwo wo ukomeje gutera intambwe ikomeye wo kuva mu duce twinshi wari warafashe.
Minisitiri w'Itumanaho akaba n'Umuvugizi wa Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, yatangaje ko igihugu cye nta gahunda gifite yo kuganira n'umutwe wa M23.
Mu kiganiro n'abanyamakuru kuwa mbere i Kinshasa, Patrick Muyaya yavuze ko M23 itarimo gusubira inyuma nk'uko byemejwe n'abakuru b'ibihugu by'akarere.
Yagize ati 'Turimo kuganirira he na M23? Ni nde uvugana nayo? Hagombye kuba hari amashusho kuko muri iki gihe ntagihishwa.
Perezida Lourenço wa Angola na Perezida w'u Burundi ni bo bavuganye na M23, ndetse abayihagarariye bagiye i Luanda hari ibiganiro byabanjirije ibi bikorwa byo gusubira inyuma [kwa M23], ariko twebwe nka leta ya Congo tugumye ku ruhande rwacu kugeza ubwo ibyo dutegereje biba.'
Yakomeje ati: 'Tugeze mu gice gikomeye kuko M23 ikiri mu birindiro byayo, ntigendaâ¦nubwo Perezida Lourenço ubwe yaganiriye n'abayihagarariye abasaba kugenda.'
RDC iritegura isubukurwa ry'ibiganiro bya Nairobi gusa ngo izaganira n'imitwe yitwaje intwaro y'indi hatarimo M23.
M23 yagiye ikomeje gusubiza uduce tumwe na tumwe mu two yari ifite ndetse intumwa zayo ziheruka guhura na Perezida wa Angola wahawe inshingano n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe zo kuba umuhuza mu bibazo bya Congo.
Mu itangazo ryasohoye n'Ibiro bya Kenyatta,Umuhuza mu biganiro byo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC kuri uyu wa Mbere,tariki ya 03 Mata,, byavuze ko uko ingabo za EAC (EACRF) zikomeza kugera muri RDC, umutwe wa M23 wakomeje kugenda uzishyikiriza ibirindiro wari ufite.
Yakomeje ati 'Umutwe witwaje intwaro zikomeye wa M23 umaze kuva mu birindiro bikurikira muri Kivu y'Amajyaruguru, mu burengerazuba: Sake - Mshaki - Neenero - na Kilorirwe. Kitshanga biteganyijwe ko bazayivamo ku wa Kabiri w'iki cyumweru.'
Byongeye, yavuze ko ibi bikorwa bizabohora inzira y'ibicuruzwa ya Bunagana- Rutshuru - Kibumba - Goma, izoroshya urujya n'uruza rw'abantu n'ibicuruzwa, no kugeza ubutabazi ku babukeneye.
Ingabo za Uganda ubu ziragenzura umujyi wa Bunagana n'inkengero zawo muri Rutshuru, mu gihe iza Kenya zigenzura ibice bya Kibati â" Kibumba na Rumangabo, nk'uko ibiro bya Uhuru Kenyatta bibivuga.
Mu cyumweru gishize, Perezida Yoweri Museveni asobanura impamvu izindi ngabo za Uganda zoherejwe muri Congo, yavuze ko hari ibiganiro birimo kuba hagati ya M23 na leta ya Kinshasa.
Mu itangazo rye, Perezida Museveni yagize ati: 'Hagati aho, ibiganiro by'amahoro hagati ya M23 na leta ya Congo birimo kuba kandi bikwiye gukomeza kugira ngo ikibazo gikemurwe mu nzira ya politike'.