Leta yakuyeho amwe mu mafaranga yatangwaga kuri serivisi z'inzego z'ibanze - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inama y'Abaminisitiri yateranye kuwa Gatanu tariki 20 Mata 2023, yemeje imisoro ivuguruye hashingiwe ku cyerekezo cyatanzwe n'Umukuru w'Igihugu muri Mutarama 2023 hamwe na gahunda yo kuvugurura imisoro yari yemejwe muri Gicurasi 2022.

Muri aya mavugurura y'imisoro hari iyagabanyijwe ugereranyije nuko yari isanzwe itangwa nk'umusoro ku nyungu ku bigo (Corporate Income Tax - CIT), umusoro ku nyongeragaciro (Value Added Tax - VAT) n'umusoro ku byaguzwe (Excise Duty).

Guverinoma y'u Rwanda igaragaza ko impamvu zo gukora iri vugurura zishingiye ku gukururura ishoramari rishya, koroshya imisoro, kongera umubare w'abasora no kubahiriza itangwa ry'imisoro.

Uretse imisoro yahindutse ariko kandi guverinoma y'u Rwanda yakuyeho amafaranga yishyurwaga kuri serivisi z'inzego z'ibanze zitandukanye.

Amafaranga yakuweho arimo ayishyurwaga yo guhererekanya umutungo utimukanwa, ay'icyangombwa cy'ubutaka yahabwaga abagize komite z'ubutaka, icyangombwa cyo kwandikisha ubutaka, icyo gusana inzu n'amafaranga y'uruhushya rwo kubaka uruzitiro.

Hari kandi amafaranga y'icyemezo cy'uko umuntu ariho cyangwa yapfuye wasangaga cyishyurwa, ay'icyapa cy'igare rikoreshwa mu bikorwa by'ubucuruzi ay'icyangombwa cyo gusarura amashyamba, icyo gutwika amakara, kubumba amatafari cyangwa amategura ndetse n'ikindi cyemezo cyose gitangwa n'inzego z'ibanze.

Muri ayo mafaranga yakuweho kandi harimo n'ayishyurwaga ku bashaka icyangombwa cyo kubaka mu gace k'icyaro wasangaga ari umugogoro ku baturage bigatuma bamwe bubaka rwihishwa n'ahatemewe.

Guverinoma kandi yatangaje ko andi mafaranga ubuyobozi bw'inzego buzajya bukenera guca abaturage bugomba kubisaba muri Minisiteri ifite imisoro mu nshingano zayo ubwo ni ukuvuga ko ari Minisiteri y'Imari n'igenamigambi.

Aya mafaranga wasangaga aba umutwaro ukomeye ku baturage ndetse rimwe na rimwe akaba yaba intandaro yo gutanga ruswa ngo umuturage akorerwe serivisi yifuza.

Hari n'abandi bahitagamo gukora ibintu bitanyuze mu mucyo aho gusaba icyangombwa kubera ko bumvaga ari ikibazo kukibona ugasanga babayeho mu buzima bwo gucengana n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze.

Ikurwaho ryayo ni inkuru yakiriwe neza n'abaturage aho bari kuko biri kubindwaho mu biganiro bagirana ndetse babigaragarije no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye iri tangazo ryacishijweho.

Nko kuri Twitter uwitwa Enock yagaragaje ko ari ikintu gishimishije ndetse ko abaturage bagiye kuruhuka amande ya hato na hato bacibwaga.

Ati 'Yewega yeee! Cyakora murakoze cyane kudukiza Ngali yirirwaga izenguruka ishaka uwatemye igiti mu ishyamba rye ngo imuce amafaranga. Cyangwa ngo atwitse ate nta cyangombwa afite kuko no kukibona byasabaga amafaranga ibihumbi byinshiiii.'

Uwitwa Dr Philipp yagize ati 'Murakoze cyane bayobozi beza bareberera abaturage. Muzongere mwige ku musoro mushyashya w'umutungo utimukanwa umuturage yagurishe (2.5%) ni amafaranga menshi cyane kdi umuturage ajya kugurisha inzu ye yabuze uko agira Bank yenda kumutereza afite nibindi bibazo uruhuri.'

Nubwo ayo mafaranga yakuweho ariko andi asanzwe atangwa nk'amafaranga y'isuku ndetse n'umusanzu wo gutwara ibishingwe ntabwo yavanyweho.

Nta mafaranga azongera kwishyurwa ku basaba ibyangombwa byo kubaka nu gice cy'icyaro
Abasarura amashyamba na bo bashyizwe igorora
Ihererekanya ry'ubutaka ryakundaga kudindira kubera amafaranga abagiye kurikora bacibwaga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/leta-yakuyeho-amwe-mu-mafaranga-yatangwaga-kuri-serivisi-z-inzego-z-ibanze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)