Ibiro bya Minisitiri w'Intebe (Primature) byatangaje ko Lisanne Ntayombya, yabaye umuyobozi wungirije ushinzwe Porotokole muri Perezidansi ya Repubulika.
Itangazo ryasinyweho na Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa Kane Tariki ya 6 Mata 2023 ryagaragazaga ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Lisanne Ntayombya umuyobozi mukuru ushinzwe Porotokole ya Leta muri Perezidansi ya Repubulika y'u Rwanda.
Lisanne Ntayombya, yakoze indi mirimo irimo kuba ushinzwe Itumanaho muri Ambasade y'u Rwanda mu gihugu cy'Ubusuwisi ifite icyicaro i Geneve. Iyi Ambasade y'u Rwanda mu Busuwisi inafite inshingano zo guhagararira Leta y'u Rwanda mu mashami y'umuryango w'Abibumbye akorera i Geneve.
Inkomoko: Primature