Lt Gen. Kabandana yavuze ko nk'Inkotanyi bari kurokora benshi,gusa babangamirwa n'umubare muto wabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musirikare yabivuze ubwo yaganirizaga urubyiruko rwari rwateraniye ku rwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali mu gikorwa cy'icyunamo no kwibuka cyabaye ku mugorona w'uyu wa 9 Mata 2023.

Lt Gen. Kabandana yagize ati: 'Ikibazo nshaka kubabwira gikomeye twahuraga na cyo, jenoside yarihutaga cyane, yakorwaga n'ubukana bwinshi, n'imbaraga nyinshi n'umuvuduko mwinshi. Iyo bitaba ibyo, ukurikije kwihuta kw'ingabo za RPA, wenda twakabaye twararokoye na benshi kurusha abo twarokoye.'

Yafatiye urugero mu burasirazuba bw'igihugu, muri Murambi, aho Abatutsi batangiye kwicwa tariki 7 Mata 1994. Ati: 'Itariki 10 na, Inkotanyi zari zahageze, zisanga barangije, hasigaye nyine ngerere. Ugakomeza, aha Kigali tariki 7 bari batangiye kwica. Ni ukuvuga ngo ni ikintu cyateguwe, ni ikintu bagombaga gukora, bari bafite amalisiti, bari bafite gahunda ku buryo bihutaga, n'iyo bumvaga ko RPA iri hafi, bakoraga ibyo bita gukemura ikibazo vuba.'

Lt Gen. Kabandana kandi yasobanuye ko mu rugamba rwo guhagarika jenoside, ingabo za Leta yariho n'Interahamwe zagiye zica intindo ku buryo zatumaga urugendo rugorana, bikaba byarakorwaga kugira ngo Inkotanyi zizasange Abatutsi baramaze kwicwa.

Uyu musirikare yavuze ko icyo gihe Inkotanyi zabarirwaga mu bihumbi 10, mu gihe ingabo za Leta zabarirwaga mu bihumbi 50, hakiyongeraho n'Interahamwe. Aremeza ko uyu mubare na wo wabaye imbogamizi muri uru rugamba, ugereranyije n'uw'abo bari bahanganye.

Jenoside yakorewe Abatutsi kuva tariki ya 7 Mata kugeza ku ya 4 Nyakanga 1994 yiciwemo abarenga miliyoni imwe. Ni yo jenoside yiciwemo benshi mu gihe gito mu mateka y'Isi.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/lt-gen-kabandana-yavuze-ko-nk-inkotanyi-bari-kurokora-benshi-gusa-babangamirwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)