Ni mu gikorwa cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Mata 2023, muri Kigali Convention Center, aho kitabiriwe n'abayobozi mu nzego Nkuru z'Igihugu, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, urubyiruko n'abandi mu murongo wo kumenya uburyo Jenoside yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa.
Ni ku nshuro ya kabiri uyu mukino ukiniwe i Kigali. Bwa mbere wakiniwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu 2011. Ndetse, kuva ku wa 4 na 5 Mata 2023, uyu mukino werekanwe muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye no muri IPRC y'i Huye.
Uyu mukino wateguwe na Milo Rau afatanyije na Jens Diethrich ugaragaramo abakinnyi barimo Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome ukina mu mwanya w'umunyamakuru Kantano wabiciye bigacika kuri RTLM, Pili Pili wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukina mu mwanya wa Valerie Bemeriki n'abandi.
Werekaniwe mu Rwanda ku nkunga y'abarimo Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano Mboneragihugu (Minubumwe). Kandi wubakiye ku kugaragaza uruhare rwa RTLM muri Jenoside, no kwerekana uburyo imvugo z'urwango zigira uruhare rukomeye mu gutanya abantu.
Ushushyana urugendo rw'icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo. Ariko, hagamijwe guteza imbere amahoro n'ubumwe mu bantu b'ingeri zose.
Radio Radio Télévision Libre des Mille Collines 'RTLM' yashinzwe ku nkunga y'abarimo Habyarimana Juvenal wayoboye u Rwanda, aho yari afitemo imigabane myinshi kurusha abandi bose; yashoyemo miliyoni 10 Frw.
Mu bandi bari bafitemo imigabane harimo Kabuga Félicien uri kuburana mu Bufaransa ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n'abandi bacuruzi. Yakoragaho abanyamakuru b'abahanga, benshi bari baravuye kuri ORINFOR.
Mu ijambo rye Jean-Damascène Bizimana uyobora Minubumwe yasabye urubyiruko kuvana amasomo muri aya mateka bagakunda Igihugu, bakarwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside bagaharanira ishema ry'Igihugu n'ubuyobozi bwacyo.
Yibukije abitabiriye kureba uyu mukino ko gucisha imvugo z'urwango mu itangazamakuru atari ibya RTLM gusa. Abonera gutanga ingero ahereye ku binyamakuru by'amashyaka nka APROSSOMA, PARMEHUTU, MRND na MDR-POWER byatangazaga inkuru zibiba urwango n'irondabwoko.
Bizimana yanavuze ku binyamakuru birimo kandi nka Kangura, Isibo, Kinyamateka n'ibindi. Yatanze urugendo rw'uburyo ikinyamakuru Isibo kigize gusohora inkuru cyahaye igira iti 'Umututsi muri iki gihe cy'inkotanyiâ¦. Umututsi ukunda igihugu nafashe igihugu mu guhiga bagenzi be.'
RTLM yashinzwe n'umwe mu bahanga igihugu cya gifite ari we Nahimana Ferdinard, yakoranaga n'abanyamakuru barimo na Serugondo Joseph, Neol Hitimana, Josel Hakizimana, Gahigi n'abandi.
Kantano yabaye Kantano kuri RTLM! Yari Radio Rutwitsiâ¦Ã¢¦.
Umunyarwenya akaba n'umukinnyi w'ikinamico Ntarindwa Diogene uzwi nka Atome ni we ukina mu mwanya wa Kantano. Uyu mugabo avuga ko atigeze atekereza ko igihe kimwe azakina mu mwanya wa Kantano yumvaga kuri RTLM ubwo (Atome) yari mu Ngabo zari iza RPA mu rugendo rwo kubohora igihugu.
We na bagenzi be bateguye studio imeze neza nk'iya Radio, abanyamakuru bicaye muri studio, hari uri ku buhanga bw'ibyuma n'ibindi.
Atome akina ari mu mwanya wa Kantano avuga uburyo RTLM ari Radio ikundwa n'interahamwe. Ati 'Ni Radio y'Abanyarwanda bose n'abanyamahanga⦠Ak'inyenzi kashobotse rwoseâ¦Ayiwe Data inyenzi zaburiyemo we.'
We na bagenzi be barimo Pili [Ukina mu mwanya wa Bemeriki Valerie; yemeye icyaha akatirwa burundu, ubu afungiye muri gereza ya Mageragere] baba basenya ibindi bitangazamakuru nka Radio Mpuzamahanga y'Abafaransa na Radio Mahabura yari iya RPA Inkotanyi bavuga uburyo amakuru batanga atari ay'ukuri.
RTLM iba yivuga nka Radio ifite amakuru ya mbere kandi abaturage bakwiye kuyizera. Kantano ati 'Kigali ni umutamenwa⦠Twiboneye abantu bavuye i Gisenyi. Inkotanyi zikomeje amayeri yazo.'
Baba bavuga ko Radio Muhabura ari 'Radio Bihuha'. Muri iki kiganirio, bakina indirimbo za 'Bikindi' wamamaye mu ndirimbo z'urwango.
Kantano akangurira gukora Jenoside yifashishije amayeri yuzuye igitwenge. Aba avuga ko Abatutsi bavuye mu mahanga, kandi ko ingabo z'Abafaransa zaje 'kudufasha guhashya Inkotanyi'.
Muri studio kandi bakira telefoni z'abantu baba bakurikiye Radio. Valerie Bemeriki [Mu busanzwe Valerie afite ubumuga, ndetse Pili Pili ukina mu mwanya we aba acumbagira] yakira kuri telefoni, umwana w'umukobwa w'imyaka 11 uvuga ko yabonye Inkotanyi.
Kantano [Akina afite imbunda] ahita avuga ko Inkotanyi zitabereye u Rwanda. Ati 'Ntahandi hantu muzasanga u Rwandaâ¦. Nta gatsiko k'abagande, Abanyarwanda turabategereje n'imihoro. Murumva mwamburagasani mwe bo muri APACE.'
Muri iki kiganiro cyo kuri Radio bakina n'indirimbo z'abarimo itsinda rya Kassav ryamamaye ku Isi mu njyana ya Zouk. Kantano ahamagarira Interahamwe kunywa 'agatabi ko ku mugongo w'ingona', kuko nawe kamugezeho kandi kamuguye neza akanabashimira.
Kantano bigera aho avugana umujina akabwira abicanyi gushyira imbaraga ati 'Courage, turwanire igihugu cyacu n'abana bacu'.
Bigera n'aho batanga ibizamini bishingiye ku macakubiri:
Valerire Bemeriki avuga ko bagiye gutanga ibibazo ubisubiza neza akazahembwa. Atanga ibibazo birimo 'Nta muhutu usubira inyuma' akabaza amazina y'uwavuze iri jambo.
Arongera akabaza ati 'Buri aho ngiye hose mpasanga Parmehutu' akabaza nanone uwavuze aya magambo.
Kantano amusanga muri studio akavuga ko Abatutsi 'ni ubwoko bubi cyane'. Agakomeza ati 'Bahora barangamiye urupfu, kuko n'abo ni urupfu⦠barohwe mu mazi.' Aba avuga ko umututsi wese ufite akazuru gato 'mukavune'.
Hari umwe mu baturage uhamagara kuri Radio ashima uburyo RTLM ibagezaho ibiganiro byiza n'umuziki mwiza, akanashima Kantano na Valerie Bemeriki.
Kantano ahita atera indirimbo igira iti 'Muze twishime nshuti, Inkotanyi zashize, Imana ishimweâ¦. Muze twishime nshuti, Imana ntirenganya.'
Uyu mugabo avuga ko muri rusange igihugu kirimo Abatutsi 10%, kandi ko ashingiye ku makuru afite nibura 2% bamaze kwicwa, bivuze ko hasigaye 8%.
Mu rwego rwo kugaragaza ko ingabo zari iza RPA zatsinzwe urugamba, Kantano asoma mu ijwi rirambuye urutonde rw'abasirikare barenga 40 ba RPA, avuga ko bapfiriye ku rugamba; agakangurira Interahamwe kugira vuba bakarangiza akazi.
Nyuma y'uyu mukino, Atome yavuze ko ugamije gufasha urubyiruko kumenya amateka no kugira ishyaka ryo 'kumenya ibintu nakwita ko bisharira'. Ati 'Tubifate nk'urukingo'.
Madamu Jeannette Kagame yakurikiranye umukino 'Hate Radio' ugaragaza amacakubiri yabibwe na Radio RTLM
Madamu Jeannette Kagame yashimye abakinnyi b'uyu mukino-kinamico 'Hate Radio'
ÂUmuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo [Uri uburyo]
Minisitiri Jean Damascene uyobora Minubumwe (Uri iburyo) na Jens wateguye uyu mukino (Uri ibumoso)Â
Uyu mukino cyangwa se iyi kinamico 'Hate Radio' ushushanya uko RTLM yenyegeje umugambi wa Jenoside yakorewe AbatutsiÂ
Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, Arthur Asiimwe [Uri iburyo] na Perezida wa IBUKA, Prof. Dusingizemungu Jean PierreÂ
Muri studio, Kantano yogezaga Jenosideâ¦yatsindagiye ko umututsi ari umwanzi, yumvishaga abicanyi ko kwica ari ubutwariÂ
Umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Bwanga Pili Pili, ukina mu mwanya w'umunyamakuru Valérie Bemeriki wamenyekanye kuri RTLM
ÂJens Diethrich wagize uruhare mu gutegura no gutunganya uyu mukino, yishimiye ko uyu mukino wongeye gukinirwa mu Rwanda nyuma y'imyaka 12Â
Umushyushyarugamba (MC), Eric Shaba wayoboye umuhango wo kwerekana iyi kinamico Â
'Atome' aherutse kubwira InyaRwanda ko gukina mu mwanya wa 'Kantano' 'biremereye'
Eric Ngangare ukina muri uyu mukino 'Hate Radio'
ÂSebastien Foucault uri mu bateguye uyu mukino nawe akina muri uyu mukino ari kumwe na 'Atome' muri studio  Â
Mu Ukwakira 2022, hari umwe mu batangabuhamya babwiye urukiko ko abanyamakuru ba RTLM bavugaga ko baterwa inkunga na Kabuga FélicienÂ
Umusesenguzi muri Politiki, Rudatsimburwa Albert yavuze ko hakwiye kugira igikorwa muri iki gihe mu kwirinda ko itangazamakuru ryatanaÂ
Madamu Jeannette Kagame yashimye abarimo Ntarindwa 'Atome' nyuma y'uyu mukino
Â
Kalimpinya Queen wabaye Igisonga cya 3 muri Miss Rwanda 2017 yabajije impamvu uyu mukino 'Hate Radio' utarashyirwa kuri YoutubeÂ
Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Anfré Antoine yavuze ko 'kugira ngo umenye u Rwanda rw'ubu ugomba kumenya u Rwanda rw'ahahise'
ÂMinisitiri Bizimana yerekanye uburyo RTLM yashinzwe n'abari abategetsi muri Leta uhereye kuri Perezida HabyarimanaÂ
Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Omar DaairÂ
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam Â
Umushumba Mukuru wa Noble Church akaba n'Umuyobozi w'Itorero Women Foundation Ministries, Apotre Alice Kabera Mignonne
Umukinnyi w'ikinamico 'Pili Pili' nyuma yo gukina muri uyu mukino yaramukanyije na Madamu Jeannette Kagame
Â
Uyu mukino warekena imvugo z'urwango zacishwaga kuri radiyo RTLM zikangurira Abahutu kwanga no kwica Abatutsi n'uburyo uyu munsi izo mvugo zakwirindwa.Â
Nyuma yo gukina uyu mukino 'Hate Radio' abakinnyi bashimye buri wese wabashyigikiye mu gihe cy'isaha imwe n'iminota 30' bamaze bawukina
Â
Abitabiriye uyu mukino bahawe utwuma tubafasha kumva neza ibyo abakinnyi b'iyi kinamico bakinagaÂ
Pili Pili wakinnye mu mwanya wa Bemeriki Valerie yanyujijemo arahaguruka acumbagira nk'uko Valerie byari bimezeÂ
Atome wakinnye mu mwanya wa 'Kantano' yanyuzagamo agahaguruka akabyina indirimbo zubakiye ku mudiho wa Zouk n'izindiÂ
Mu minota ya nyuma, 'Atome' yigaragaje nka Kantano kuri 'Micro' ubwo yabaga anafite imbundaÂ
'Kantano' yavugaga ko Inkotanyi (Icyo gihe) zatsinzwe, agahamagarira Interahamwe gukora akaziÂ
Byageze n'aho muri studio, Atome afunga imishumi y'inkweto mu kugaragaza uburyo Kantano yari umunyamakuru wuzuye urwango ku batutsiÂ
Eric wari kubuhanga bw'ibyuma, yavugaga igifaransa cyinshi, afite 'Cassette' zo hambere ziriho indirimbo 'Le Dernier Slow' y'umuhanzi Joe Dassin, Perezida Habyarimana yakundaga cyaneÂ
Muri studio bahabwaga icyo kunywa n'itabi... ubundi bakanzika
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Nteziryayo Faustin ari mu bitabiriye kureba uyu mukino 'Hate Radio'
REBA HANO BYINSHI KURI UYU MUKINO 'HATE RADIO' UGARAGAZA URUHARE RWA RTLM MURI JENOSIDE
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze kwerekana umukino 'Hate Radio'
AMAFOTO: Rwigema Freddy-INYARWANDA.COM
VIDEO: Iradukunda Jean de Dieu-INYARWANDA.COM