Uyu mukino ushushanya imikorere y'itangazamakuru mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, by'umwihariko radiyo rutwitsi ya RTLM [Radio Télévision Libre des Mille Collines].
Werekaniwe bwa mbere i Kigali muri Kigali Convention Centre ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Mata 2023. Ni nyuma y'uko wari uherutse kwerekanirwa mu Ishami rya Kaminuza y'u Rwanda riri i Huye mu Majyepfo.
Ni umukino umaze gukinwa inshuro 211 mu bice bitandukanye by'Isi.
Abayobozi batandukanye barimo Madamu Jeannette Kagame, abagize Guverinoma, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, urubyiruko n'abandi bari bitabiriye iki gikorwa.
Ukinwamo na Ntarindwa Diogène ukina ari Kantano Habimana; Umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Bwanga Pili Pili ukina ari Valerie Bemeriki, Sebastien Foucault ukina ari Georges Ruggiu na Eric Ngangare ukina ari DJ witwa Joseph Gatsikira.
Ntarindwa Diogène yavuze ko uyu mukino werekanwe mu Rwanda nk'igihugu cyakinwe ndetse cyanabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi yatumye ubaho.
Yavuze ko indi mpamvu ikomeye yatumye bawereka Abanyarwanda ari ukugira ngo igihugu kibe igicumbi cyo kwamagana ibyabaye ku buryo bitazongera kuba ahandi.
Ati "Ngendeye ku biri kuba mu Karere by'umwihariko mu gihugu cy'abaturanyi, nifuje ko u Rwanda rwaba igicumbi cya nyirantarengwa kuri ibyo bintu, imvugo z'urwango n'amacakubiri ntibihabwe intebe ahantu aho ariho hose. Uyu mwanya rero ni umwanya mwiza w'ubukangurambaga bwo kwamagana imvugo z'urwango."
Ntarindwa yavuze ko uyu mukino wabanje gukinirwa muri Kaminuza y'u Rwanda ahari hateraniye abanyeshuri ba UR-Huye n'abo muri IPRC Huye.
Ati "Byari ngombwa ko abato bamenya, ntabwo warwanya ikintu utakimenye. Abato turabasaba kugira ishyaka ryo kumenya amateka yacu, amabi n'ameza. Amabi kugira ngo tuyirinde."
"Hanyuma n'icyo nakwita ishyaka ryo guharanira ko iki gihugu gihore kiba igicumbi cyo kugira ngo n'ibindi bihugu bya Afurika, kugira ngo ubwo twabinyuzemo duharanire ko bitazaba ku bandi.'
Sebastien Foucault we yasobanuye ko uyu mukino ugamije kugaragariza abantu uko imvugo z'urwango n'amacakubiri zitangira, uburyo zikorwamo n'uko zigira ingaruka zikomeye.
Ati "Uku kwangisha abantu abandi natwe twarabigize mu Budage. Intego yacu rero ni ukwigisha abakiri bato ngo bumve uko izi mvugo z'urwango zikora ndetse n'uko bashobora kuzirwanya."
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimama Jean Damascène, yavuze ko itangazamakuru ryafashije cyane leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagaragaje ko kuva mu 1959, itangazamakuru ryabaye igikoresho cy'amashyaka n'ubutegetsi mu kwangisha Abahutu, Abatutsi.
Ati "Gukoresha itangazamakuru mu kwigisha urwango ntibyatangiranye na RTLM, ni ibya cyera, amashyaka ya mbere yashinzwe mu Rwanda mu 1959, ni yo yatangije ibinyamakuru byigisha urwango. RTLM ifite aho yabivanye, ifite abakurambere bayo."
Minisitiri Dr Bizimana yibukije urubyiruko ko bakwiye kuvana amasomo muri aya mateka bagakunda igihugu, bakarwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside bagaharanira ishema ry'Igihugu n'ubuyobozi bwacyo.
Urubyiruko rufite urugamba rukomeye rwo kurwanya imvugo z'urwango
Bamwe mu rubyiruko bakurikiye uyu mukino, bagaragaje ko bafite urugamba rukomeye rwo kurwanya imvugo z'urwango n'amacakubiri rubinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Kalimpinya Queen yagize ati "Twarebye uyu mukino tuwigiraho nk'uko dusanzwe twigira ku bikorwa bitandukanye, ariko kureba uyu mukino tukumva imvugo z'urwango zakoreshwaga na RTLM, ni ikintu kiduhaye indi shusho tutari dusanzwe tubona."
Ambasaderi wa Congo Brazzaville unahagarariye Abadiplomate b'Ibihugu n'Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda, Guy Nestor Itoua, we yagize ati "Itangazamakuru rya mbere ya Jenoside ryashishikarije abantu kwica abandi nk'uko twabibonye byagenze kuri RTLM. Icyo nasaba ni uko abariho uyu munsi nabo bakoresha itangazamakuru mu kurwanya imvugo z'urwango."
Yakomeje agira ati "Uyu munsi amakuru arihuta binyuze mu itangazamakuru rigezweho, ndasaba abakiri bato guhaguruka.'
Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, we yagaragaje ko kuri ubu imvugo zihembera urwango zimukiye cyane ku mbuga nkoranyambaga bityo hakwiye kubaho uburyo bwihariye bwo kuzirwanya.
Abateguye iyi kinamico ya "Hate Radio' bavuga ko uburyo bwo kuyishyira ku mbuga zirimo YouTube burimo gutekerezwaho ariko bikazajyana no kubanza gusobanura uyu mukino.
Soma:Imaramatsiko ku bikubiye muri Hate Radio, umukino wakiniwe bwa mbere mu Rwanda
Amafoto: Nezerwa Salomon