Mama Sava yavuye imuzi icyatumye atandukana n'umunyamakuru Alpha wari umukunzi we (VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi wa filime Nyarwanda ukunzwe na benshi, Umunyana Annalisa wamamaye nka Mama Sava muri filime nto y'uruhererekane ya Papa Sava yavuze ko yahisemo gutandukana n'uwari umukunzi we Nshuti Alphonse nyuma yo kubona ko hari ibyo batarimo guhuza.

Mu mpera z'umwaka ushize nibwo Mama Sava na Alphonse [Alpha] usanzwe ukorera Yongwe TV bashyize kumugaragaro iby'urukundo rwabo aho uyu munyamakuru yari yaranamwambitse impeta.

Mu kiganiro n'ikinyamakuru ISIMBI, Mama Sava yemeje ko atakiri mu rukundo n'umunyamakuru Alpha, ni nyuma y'uko basanze hari ibitagenda bahitamo kubihagarika.

Ati 'Nakundanye na Alpha, igihe kiragera tubona ko ibyiza ari uko twabihagarika, hari ibyabayeho ngo dufate uwo mwanzuro, umwe muri twe ntiyabyifuzaga ariko twabonye ko ibyiza twabihagarika, buriya mu rukundo habamo kuzamuka no kumanuka ariko hari aho ubona ko unaniwe.'

Yavuze ko ibyavuzwe ko baba barapfuye ko umwe yashakaga ko bihutisha ubukwe undi ntabishake ari ikinyoma kuko batari biteguye ariko babitekerezagaho kuko bari batarabona gatanya.

Ati 'muri twe ntawari witeguye gukora ubukwe, yego twarabitekerezaga biri muri gahunda zacu gusa hari hakirimo imbogamizi kuko njye sindabona gatanya kandi na we ntarayibona.'

Agaruka ku kuba yaratwaye umugabo w'abandi, yagize ati 'njyewe ntabwo natwaye umugabo w'abandi kuko uriya afite ubwenge, umuntu batwara ni uwo bashorera akagenda nk'inka. Yari afite uwo basezeranye njye se simfite uwo twasezeranye? Twabyumvikanyeho atakibana n'umugore we nanjye ntakibana n'umugabo wanjye, turihuza turakundana, ibyo ntaho bihuriye no gutwara umuntu (…) Twese twari turi mu nzira zo kugira ngo tubone gatanya.'

Muri Mutarama 2023, Mama Sava avuga ko ibye na Alpha ari bwo byatangiye kwangirika kugeza bahisemo gutandukana.

Mama Sava yavuze ko yatandukanye n'umugabo azi uko bibabaza rero aho kugira ngo azashake umugabo yongere gutandukana na we, ahubwo yatandukana nabo bakundana kugeza abonye uwo bazahuza neza kuko nashaka ntazongera gusenya.

Mama Sava yavuze icyatumye utandukana n'umukunzi we Alpha



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mama-sava-yavuye-imuzi-icyatumye-atandukana-n-umunyamakuru-alpha-wari-umukunzi-we-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)