Manchester United yasezerewe nabi na Sevilla umutoza wayo avuga amagambo akomeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mikino yo kwishyura ya 1/4 cy'irangiza cya Europa League,ikipe ya Sevilla yakiriye Manchester United iyinyagira ibitego 3-0,ihita inayisezerera kuko mu mukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije ibitego 2-2.

Uyu mukino wo kwishyura i Seville, ushobora kuzaguma mu mutwe w'umutoza Erik ten Hag ubwo azaba arimo yubaka ikipe azakoresha mu mwaka w'imikino utaha.

Mu mukino ubanza i Old Trafford, United yabanje gutsinda ibitego bibiri nuko mu minota ya nyuma y'umukino yitsinda ibitego bibiri, bituma amahirwe yo gukomeza angana ku mpande zombi. Akaga gakomeye kari kakiyitegereje.

Mu ijoro ryo kuri wa kane, ku kibuga Ramon Sanchez-Pizjuan cy'i Sevilla cyari kirimo urusaku rwinshi rw'abafana, Sevilla yatsinze biyoroheye Manchester United ibitego 3-0, biba 5-2 ku giteranyo cy'imikino yombi, bibiri muri byo biva ku makosa ya United.

Iyi kipe y'umutoza Ten Hag ni yo yizize. Ntibinatangaje kuba uyu mutoza wayo yari arakaye cyane mu biganiro yagiranye n'abanyamakuru nyuma y'umukino.

Yabwiye igitangazamakuru BT Sport ati: "Aya yari amahirwe meza cyane, umwanya mwiza cyane, wo kugira icyo dutsindira nuko tuyapfusha ubusa - tugomba kwigaya".

"Byarangiye, ntitwabihindura. Tugomba kureba ibiri imbere ku cyumweru, ni yo mahirwe akurikiyeho.

"Si ibyo kwihanganirwa. Twatsinzwe ingamba, bari bafite umuhate kuturusha, bari bafite ugushaka kuturusha... ibyo biba bigoye kugira ngo utsinde imikino.

"Buri muntu wese ashobora kubona ibisabwa ndetse n'urwego rugomba kuba hejuru kurushaho mu ikipe nka Manchester United".

Ku cyumweru, United izakina na Brighton ku kibuga cya Wembley mu mukino wa kimwe cya kabiri cya FA Cup, mbere yuko mu minsi ine nyuma yaho yerekeza kwa Tottenham mu mukino w'ingenzi cyane wo muri Premier League mu guhatanira kuza mu myanya ine ya mbere muri shampiyona.

Muri uyu mwaka United yatwaye igikombe cya Carabao Cup, ariko muri iyi mikino niramuka isubiyemo imikinire nk'iyo yagaragaje i Seville, uyu mwaka w'imikino wayo ushobora kuba mu kaga.

Akaga kuri United

Paul Scholes, wahoze akina hagati muri United, yabwiye BT Sport ati: "Ntekereza ko iri joro [ryo ku wa kane] ryatumye hari abakinnyi bacyeya muri aba Ten Hag yafasheho icyemezo.

"Ibyo bishobora kuba ari cyo kintu cyiza cyonyine kizava muri ibi.

"Ibi bigaragaza ko iyi kipe atari nziza bihagije, iyo ufite abari mu mvune. Iyi kipe ishobora kwitwara neza mu yindi mikino ariko iyo bigeze aho ruzingiye, aho rukomeye, birayinanira. Imyitwarire yayo ijya ku kigero cyo hasi iyo abakinnyi bakomeye batameze neza".

Ugendeye ku kuntu aya makipe yombi ahagaze muri shampiyona, uku kwabaye gutsindwa gutunguranye kuko Sevilla iri ku mwanya wa 13 muri shampiyona ya La Liga ya Espagne, aho yagize ibihe bibi cyane uyu mwaka habura gato ngo igere mu cyiciro cy'amakipe azamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Ariko, ntiratsindwa mu mikino itanu itozwa na Jose Luis Mendilibar - umutoza wayo wa gatatu w'igihe kirekire muri uyu mwaka w'imikino - ndetse yitwaye neza hano, nkuko ihora ibigenza muri iri rushanwa.

Ni mu gihe Manchester United yo iri ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw'agateganyo rwa Premier League.

Avuga kuri Sevilla, Owen Hargreaves, wahoze akina hagati muri United, yabwiye BT Sport ati: "Aba bakinnyi batsindiye ibikombe bitandatu bya Europa League.

"[United] Bo ntibaritegura, muri buri cyiciro bagiye baba aba kabiri beza.

"Sintekereza ko hari n'umwe muri twe wateganyaga ko ibi byagenda gutya. Ibi [uyu mukino] byatsindiwe mu gice cya kabiri cy'i Old Trafford ndetse United ntiyari yiteguye uyu mukino.

"Sevilla yakinnye nkaho byose byari byayirangiranye [nkaho ari ugupfa no gukira]. Aka kabaye akaga kuri United".

Mu yindi mikino yabaye muri iri rushanwa,ikipe ya AS Roma ya Jose Mourinho yakoze ibitangaza itsinda bigoranye Feyenoord ibitego 2-1 mu minota 90 birangira hongeweho 30 kukokuko mu mukino ubanza Feyennord yari yatsinze igitego 1-0 .

Iyi minota y'inyongera Mourinho n'abahungu be bashimishije abafana batsinda ibindi bitego bibiri,umukino urangira ari 4-1 ndetse basezerera aba baholandi.

Ibitego bya AS Roma byatsinzwe na Spinazzola, Dybala, El Shaarawy na Pellegrini mu gihe kimwe cy'impozamarira cya Feyenoord cyatsinzwe na Barbosa da Paixão.

Juventus yageze muri 1/2 ikuyemo Sporting CP kuko banganyije igitego 1-1 muri Portugal mu gihe mu Butaliyani yari yatsinze 1-0.

Bayer Leverkusen yasezereye Union Saint-Gilloise iyitsinze ibitego 4-1 mu mukino wo kwishyura bituma iyisezerera ku bitego 5-2 mu mikino yombi

Muri 1/2 cya Europa League,imikino ibanza izaba kuwa 11 Gicurasi 2023 aho Juventus izahura na Sevilla hanyuma AS Roma ikuremo Bayer Leverkusen.

BBC



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-united-yasezerewe-nabi-na-sevilla-umutoza-wayo-avuga-amagambo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)