Marina yakomeje ababyeyi biciwe abana muri Je... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yatwaye ubuzima bw'abarenga miliyoni. Yakoranywe ubukana ndengakamere, kuva ku mwana, abari mu nda, abakuze, abasheshe akanguhe n'abandi bishwe mu mugambi wo kurimbura abatutsi.

Inzibutso zimwe na zimwe nk'urwa Ntarama zibitse amateka agaragaza ibikuta byatembyeho amaraso, byakubitwagaho abana b'impinja kugeza bashizemo umwuka. Ni amateka asharira, yakozwe mu gihe cy'iminsi 100.

Ariko amateka agaragaza ko abanyapolitiki bateguye umugambi wa Jenoside bawenyegeje mu gihe cy'imyaka 35-uko ubutegetsi bwagiye busimburana.

Marina yabwiye InyaRwanda ko mu gihe nk'iki u Rwanda n'inshuti bibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, azirikana ababyeyi biciwe abana muri Jenoside.

Atanga ihumure kuri bo, kandi abasaba gukomeza gutwaza mu rugendo rwo kwiyubaka mu bumwe n'ubwiyunge.

Ati 'Hora Mubyeyi ihorere wowe wabuze ibibondo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Warababajwe ushengurwa n'agahinda, ariko igihe ni iki ngo ubeho wongere ubeho intimba wagize, guhangayika humura ntibizongera turahari turagushyigikiye turi imbaraga zawe, komera wiyubake ntibizongera ukundi.'

Imibare igaragaza ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, hapfuye abarenga miliyoni, barimo ibihumbi 230 bari abana bari munsi y'imyaka 9. Ni mu gihe 53% by'abishwe bari munsi y'imyaka 24.

Muri Mata 2019, Perezida w'Umuryango w'Abapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi (AVEGA), Valérie Mukabayire, yabwiye KT ko urwango rwigishijwe hakoreshejwe imiyobora itandukanye, rwatumye abicanyi bica ntawe bababariye.

Yabivuze muri aya magambo ati 'Bari baracengejwemo n'itangazamakuru ribiba urwango ko uwica inzoka adasiga amagi yayo, biha Interahamwe imbaraga zo kwica abana, impinja n'ibitambambuga kuko ngo bari kuzabatambamira mu bihe bizaza.'

Yakomeje avuga ko interahamwe zica impinja zavugaga amagambo yicuza bagira bati 'Kagame na Rwigema ntibahunze ari abana babahetse, izi nkotanyi zidutera zose ntizahunze bazihetse?'

Mukabagire Clautilde uri mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yari afite abana bane mu gihe cya Jenoside. Avuga ko babiri bishwe areba, bagenda bataka.

Ati 'Nabonye Interahamwe zita abana banjye mu rwobo ari bazima. Bagiye bataka kugeza ubwo tutari tugishobora kumva amajwi yabo.' 

Muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, Marina yihanganishijwe ababyeyi biciwe abana 

Marina yatanze ihumure ku babyeyi, abasaba gukomeza gutwaza mu rugendo rw'icyizere



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128033/marina-yakomeje-ababyeyi-biciwe-abana-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi-128033.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)