Masaka: Abinangiye ku gutanga amakuru y'ahajugunywe imibiri y'Abatutsi basabwe kuva ku izima - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babisabwe mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wabaye mu cyumweru gishize.

Ni nyuma y'aho mu mwaka ushize wa 2022 ahitwa mu Gahoromani muri uyu Murenge wa Masaka mu rugo rw'umuturage hari ahagaragaye imibiri irenge ibihumbi umunani y'Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Amakuru avuga ko nta mubare nyir'izina uzwi w'abatutsi bo mu Murenge wa Masaka bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitewe n'uko hari abanangiye banga gutanga amakuru.

Uwimana Ernestine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yabwiye IGIHE ko bifuza ko abafite amakuru y'ahiciwe Abatutsi bava ku izima bakayatanga kugira ngo imibiri yabo na yo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ati 'Icyo dusaba ni uko buri muntu wese uzi ahagiye hicirwa Abatutsi yatanga amakuru kugira ngo imibiri yabo tuyishyingure mu cyubahiro ndetse n'inzira y'ubumwe n'ubwiyunge ibashe kugerwaho 100% kubera ko burya ntiwanabarira umuntu uguhisha aho uwawe yiciwe kandi iyo umushyinguye nawe uraruhuka.'

Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Masaka, Karangwa Vedaste, na we avuga ko bigoye kumenya umubare nyirizina w'Abatutsi bo muri uyu Murenge bishwe muri Jenoside bitewe n'uko hari abantu banga gutanga amakuru y'aho ubwo bwicanyi bwakorewe kandi bayazi.

Ati 'Turasaba ubuyobozi bwite bwa Leta n'inzego zitandukanye ko badufasha bakumvisha abakoze ariya mahano gutanga amakuru kugira ngo dushyingure imibiri y'abacu mu cyubahiro kuko hari benshi bakoze Jenoside batamenyekanye bagiye banga kuduha amakuru.'

Yakomeje avuga ko bafite amakuru y'uko hari Abatutsi bo muri aka gace bicwaga bakajugunywa muri Nyabarongo ariko hari n'abandi baturage bazi ahagiye hatabwa imibiri yabo ariko abahazi ntibahagaragaze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Masaka, Nduwayezu Alfred, na we yaboneyeho gusaba abazi ahiciwe izo nzirakarengane gutanga amakuru kugira ngo imibiri yabo na yo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ubwo hafatwaga umunota wo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mu Murenge wa Masaka
Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Masaka, Karangwa Vedaste na we yasabye ko abafite amakuru y'ahajugunywe imibiri y'Abatutsi bakwiye kuyatanga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/masaka-abinangiye-ku-gutanga-amakuru-y-ahajugunywe-imibiri-y-abatutsi-basabwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)