Ku munsi w'ejo hashize ikipe ya Rayon Sports yakiriwe n'ikipe ya Police FC, mu mukino wa 1/4 cy'igikombe cy'Amahoro urangira itsinze ibitego 3-2.
Ni umukino abakinnyi benshi b'ikipe ya Rayon Sports ndetse na Police FC bigaragarijemo cyane, ariko benshi bashima ukuntu ikipe ya Rayon Sports yaje ishaka gutanga ubutumwa biza no kuyihira ibigeraho hakiri kare ibona ibitego 3.
Nyuma y'uyu mukino umutoza w'ikipe ya Police FC Mashami Vincent, yaje gutangaza ko ikipe ye yatangiye nabi abakinnyi be bakagenda basiga imyanya bihereza amahirwe abakinnyi b'ikipe ya Rayon Sports bashobora no gutsinda.
Uyu mutoza yaje kuvuga ko abakinnyi barimo Leandre Willy Essomba Onana ndetse na Joachim Ojera ntabwo wabaha amahirwe nkariya yo kuba batsinda ngo ntibabikore, ari nabyo byahise bivamo umusaruro kuko mu bitego 3 Rayon Sports yatsinze harimo icya Onana ndetse n'umupira wavuyemo igitego watanzwe na Ojera.
Aya makipe yombi tariki 3 Gicurasi 2023, nibwo azongera agahura mu mukino wo kwishyura uzaba wakiriwe na Rayon Sports kugirango harebwe ikipe izahura na Mukura Victory Sport yageze muri 1/2.