Mashami yaruciye ararumira, bamwe mu basifuzi ntibahuza ku cyemezo cya Abdul cyateje imvururu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imwe mu nkuru zakwirakwiye mu mpera z'icyumweru gishize, ni igitego cya Police FC cyanzwe n'umusifuzi Twagirumukiza Abdul Karim ubwo yakinaga na APR FC bigateza imvururu.

Ni umukino wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 22 Mata 2023 wari ikirarane cy'umunsi wa 24 aho Police FC yatsinze APR FC 2-1.

Ni umukino wajemo imvururu ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 80 Iyabivuze Osée yatsindiye Police FC igitego cya 3 ndetse umusifuzi wo hagati Abdul aracyemeza ariko nyuma yo kuvugana n'abari bamwungirije bahise bacyanga.

Nyuma y'uyu mukino, umutoza wa Police FC, Mashami Vincent yabwiye itangazamakuru ko ntacyo yabivugaho kuko umusifuzi atigeze amubwira impamvu yacyanze ariko akaba yizeye ko ababishinzwe bazabikurikirana.

Ati "Mbere na mbere icyo wari umbajije simbifitiye igisubizo ariko uko wabibonye cyangwa abandi babibonye nanjye niko nabibonye, Abdul ntabwo twahuye ngo ansobanurire kuko we yari yemeje igitego, ibyakurikiyeho ntabwo ari we, abo bafatanyije babigizemo uruhare, ngira ngo ababishinzwe bazabikurikirana namwe mubikurikirane mutare ayo makuru turebe uko byagenze."

Byagenze bite ngo iki gitego cyangwe?

Ubwo Iyabivuze Osée yatsindaga igitego ndetse na bagenzi be barimo kucyishimira n'umusifuzi Twagirumukiza yakemeje, nyuma yagaragaye avugana na bagenzi be mu tumwana tw'itumanaho bakoresha bavugana mu kibuga.

Bivugwa ko umusifuzi wa mbere w'igitambaro Mugabo Eric ari we wari uhaye ubutumwa umusifuzi wa kane Ngabonziza Jean Paul ko habayeho kurarira.

Abdul yahise azamuka avugana n'umusifuzi wa 4 Ngabonziza Jean Paul n'umusifuzi wa 1 w'igitambaro Mugabo Eric maze ahita yanga iki gitego kuko hari habayeho kurarira.

Ibi byateje imvururu nyinshi hafi gufatana mu mashati aho bibazaga ukuntu Mugabo Eric yabonye ko Osée yaraririye mu gihe umusifuzi wa kabiri w'igitambaro Ndagijimana Peace Eric atabibonye kandi ari we wari ku ruhande rwatsindiweho igitego.

Abasifuzi ntibahuza kuri iki cyemezo cya Abdul

ISIMBI yashatse kumenya niba iki cyemezo Abdul yafashe gikwiye ko umusifuzi wo ku ruhande ashobora kubona ko umukinnyi yaraririye akaba yabibwira umusifuzi wo hagati niyo yaba atari ku ruhande iryo kosa ryabereye.

Umwe yavuze ko iyo abasifuzi bari ku kibuga baba bakora nk'ikipe ku buryo umwe iyo abonye ikosa ahita abwira mugenzi we ikosa ribaye iyo yaribonye neza.

Yakomeje avuga ko yaba umusifuzi wo ku ruhande ndetse n'uwa kane iyo yabonye ikosa neza, abyizeye 100% ahita abibwira uwo hagati ariko iyo basanze ritabaye bahanwa ariko cyaba ari icyemezo cya nyacyo amanota yiyongera.

Aha yagize ati "ni yo mpamvu ku mukino wa Benin n'Amavubi wa musifuzi wibagiwe kwandika ikarita y'umuhondo ya Kevin muri raporo batanze muri CAF bahannye abasifuzi bose bakoranye kuko aba ari ikipe, nta wuba ashinzwe kureba amakosa undi ntabe abishinzwe. "

Undi ariko we siko abibona kuko yabwiye ISIMBI ko abasifuzi b'ibitambaro buri umwe aba afite uruhande rwe ari nayo mpamvu babasaba buri umwe kwibanda ku ruhande rwe n'amakosa ahabera.

Ngo byagorana ko umusifuzi yaba yabonye ko umukinnyi uri ku ruhande atariho yarariye kuruta mugenzi we uri kuri urwo ruhande ndetse ngo n'umusifuzi wa kane ntiyemerewe kuba yavuguruza umusifuzi wo hagati mu gihe yemeje igitego, VAR yonyije ngo niyo ifite ubwo bushobozi.

Abdul yaje kuvugana n'umusifuzi wa 4 n'uwa 2, umutoza Mashami Vincent yarumvaga
Mugabo Eric ni we watanze amakuru ko habayeho kurarira
Ndagijimana we ntabwo yabonye uku kurarira
Abasifuzi basifuye uyu mukino ntabwo icyemezo bafashe cyavuzweho rumwe



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mashami-yaruciye-ararumira-bamwe-mu-basifuzi-ntibahuza-ku-cyemezo-cya-abdul-cyateje-imvururu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)