Kwibuka ni uburyo bwiza bufasha kurema icyizere mu barokotse Jenoside ndetse no kwereka abanyarwanda ingaruka ziterwa no gupfobya Jenoside ndetse n'ibibi by'ingengabitekerezo yayo.
Buri sosiyete igira amateka yayo yibuka, ikagira umuco wayo, ikagira ubuhanga n'ubumenyi byayo yibuka, ikabimenya, ikabyigisha, ikabiraga abayo.Igira ibyo yitwararika, ikagenda ibyigisha abana bayo, bikaba uruhererekane n'umurage wayo.
Kwibuka rero bifasha sosiyete kumenya uko yitwara: ihera ku byabaye yibuka, igashyiraho inzitiro cyangwa umurongo waho izanyura n‟uko izitwara mu bihe biri imbere.
Mu Rwanda habaye Jenoside, biri mu mateka y'ubu n'ahazaza. Kwibuka Jenoside nk'Abanyarwanda, bizafasha kubaka u Rwanda rwitandukanya burundu na Jenoside n'ibijyanye nayo byose.
Abanyarwanda baramutse bibagiwe Jenoside bakwibagirwa n'icyayiteye cyose, nta cyabuza ko ishobora kongera kubaho kuko ibyayiteye byashobora kongera kubura umutwe, bigahabwa intebe maze bigatera ishyano.
Kwibuka ni ngombwa kuko bifasha umuntu guhora maso. Tugomba guhora twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo itazongera kubaho ku bantu abo ari bo bose.
Kwibuka bidufasha guhora twibombaritse, maze tukamaganira kure ibintu byose byakurura inzangano mu Banyarwanda.
Kwibuka ni ngombwa kuko bidufasha kurwanya politiki yose ibiba amacakubiri, inzangano, irondakoko n'umwiryane mu Banyarwanda kuko inyigisho nk'izo zabyaye Jenoside.
Kwibuka bifasha Abanyarwanda kutazongera kugwa mu mutego bagushijwemo n'ubuyobozi bubi, ahubwo bakirinda kuzongera kugwa mu mitego mibi babayemo.
Kwibuka bizafasha Abanyarwanda kuzabaho neza mu bihe bizaza, no kubaka sosiyete nziza bahereye kuri aya mateka mabi igihugu cyaciyemo.
Kwibuka bifasha Abanyarwanda kwamaganira kure ibifitanye isano na Jenoside byose, cyane cyane amacakubiri kuko atamaganywe yazongera guhitana imbaga y'abantu.
Kwibuka bifasha Abanyarwanda kwamagana amashyaka ya politiki ashingiye ku moko, kuko atamaganywe yakongera kubiba umwiryane mu banyarwanda.
Kwibuka bifasha Abanyarwanda kwamaganira kure icyitwa ihezwa (exclusion) iryo ari ryo ryose ribuza Umunyarwanda kubona ibyo afiteho uburenganzira byose.
Kwibuka bifasha Abanyarwanda kwamagana no kurwanya inzangano hagati y'abana b'u Rwanda kuko kutazamagana ari ugutiza umurindi abashaka ko Abanyarwanda bamarana.
Kwibuka bifasha Abanyarwanda kwamagana imiryango, ibigo (institutions), abagize imiryango mpuzamahanga bitwaza ko babafasha ariko bakigisha, cyangwa bagashyigikira amacakubiri mu Banyarwanda.
Kwibuka bifasha Abanyarwanda kwamaganira kure abayobya n'abigisha nabi amateka y'u Rwanda n'imibanire y'Abanyarwanda.
Kwibuka bizafasha Abanyarwanda kwamagana umuco mubi wo kudahana (impunité), ahubwo kwibuka bizafasha kwimakaza umuco w'ubutabera.
Kwibuka bizafasha Abanyarwanda kubaka igihugu gitandukanye n'icyo barazwe n'abagizi ba nabi.