Menya igihe ukwiye guceceka mbese ukaruca ukarumira mu buzima bizagufasha - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

 

Abantu benshi bakunda kuvuga amagombo menshi ndetse n'igihe bidakenewe gusa burya har'igihe ukwiye kwirinda kuvuga kugira ngo ukure ubuzima bwawe mu byago.

Dore igihe cyiza ukwiye guceceka:

1. Jya wicecekera igihe cyose urakaye mbese wumva wuzuye umujinya kuko bizakurinda kw'icuza nyuma yo kubikora.

2. Jya wicecekera igihe cyose amagambo ugiye kuvuga yakomeretsa umutima w'umuntu kuko bizakurinda byinshi bibi bitandukanye mu buzima.

3. Jya wicecekera igihe cyose uzi neza ko inkuru ugiye kuvuga utayihagazeho kuko burya n'ingenzi mu buzima kuvuga ibyo uhagazeho.

4. Jya wicecekera igihe cyose ugiye gutebya cyangwa se gutera urwenya mu bintu uziko nyuma bishobora kuba icyaha.

5. Jya wicecekera igihe cyose uziko ugiye kuvuga nabi ndetse no gutesha agaciro ijambo ry'Imana.

6. Jya wicecekera igihe cyose uzi neza ko ugiye kuvuga ibinyoma kuko bizakurinda kuba injajwa mu bantu.

7. Jya wicecekera igihe cyose uzi neza ko ugiye kuvuga ibatakureba kuko burya mu buzima biba byiza iyo uvuze ibi kureba.

8. Jya wicecekera igihe cyose uzi ko ibyo ugiye kuvuga bishobora kumvwa nabi ndetse ukaba wafatwa uko utari ibi bizaguhesha icyubahiro mu bandi.

9. Jya wicecekera igihe cyose uzi neza ko amagambo ugiye kuvuga yateranya inshuti kuko buriya guteranya inshuti n'umwe mu mico itari myiza.

10. Jya wicecekera igihe cyose igihe ibyo ugiye kuvuga bisebya ndetse bigaharabika undi muntu isura mbi mu bandi kubera wowe.

11. Jya wicecekera igihe cyose uzi ko amagambo ugiye kuvuga utakongera kuyasubiramo nyuma uramutse uyabajijwe.

Aya amagambo ushobora kuyagenderaho aka kurinda byinshi byaguteranya n'abandi bantu kandi biguturutseho rero mu buzima uzirinde gukora bimwe muri ibi tuvuze haruguru bizagufasha.



Source : https://yegob.rw/menya-igihe-ukwiye-guceceka-mbese-ukaruca-ukarumira-mu-buzima-bizagufasha/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)