Menya urugendo rutoroshye D'Amour Selemani yanyuzemo yinjira mu gisirikare cy'Inkotanyi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi wamamaye muri filime nyarwanda, D'Amour Selemani, yavuze inzira itoroshye yanyuzemo kuva i Kigali agera i Burundi, ubwo yari agiye kwinjira mu Nkotanyi afite imyaka 17.

Uyu mwanzuro yawufashe mbere y'uko Jenoside yakorewe Abatutsi iba, amaze kubona ko Igihugu cyari gikeneye amaboko kugira ngo kibohorwe.

Mbere ya Jenoside, Selemani avuga ko yari atuye iwabo mu cyahoze ari Komine Ngarama mu Mutara, kuri ubu hakaba ari mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y'Iburasirazuba.

Mu mwaka 1990 ubwo urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangizwaga na RPF-Inkotanyi, yari umusore w'imyaka 15 wasoje amashuri abanza, ariko ntiyabasha gukomeza bitewe n'imibereho y'icyo gihe.

Acyiga avuga ko mu ishuri barangwaga no gukorerwaho ibikorwa by'ivangura, ariko bataramenya neza ikigamijwe.

Urugamba rutangira nk'umuntu wari utuye mu Mutara aho rwatangiriye bararwumvaga, ndetse aho bari batuye hari hegeranye n'inkambi y'ingabo za Leta icyo gihe (Ex FAR).

Nyuma mu 1992 Selemani yaje kuza i Kigali kwa Nyirarume arahaguma, ari naho umugambi wo kwinjira mu Nkotanyi watangiriye.

Akimara kumenyera aho bari batuye mu Murenge wa Gatsata, yatangiye guhura n'urungano batangira kuganira ku byo babonaga birimo ubusahuzi n'ubundi bugizi bwa nabi bwakoraga ubutegetsi burebera.

Bagize umugambi wo kujya mu gisirikare cy'Inkotanyi ngo batange umusanzu wabo mu kubohora Igihugu, ariko nta buryo bworoshye bwo kubikora bari bafite, icyo gihe we yari agize imyaka 17 y'amavuko.

Ati 'Turavuga tuti rero nkatwe nk'urubyiruko reka tujye mu gisirikare, ariko dusanga kugira ngo tuzagere mu Nkotanyi byari bigoye pe! Bati nta yindi nzira usibye guca mu Burundi, cyangwa se ugaca muri Tanzaniya cyangwa se muri Kongo ni bwo wagera muri Uganda.

Akomeza avuga ko nta bushobozi bw'amafaranga bari bafite ndetse ko byari binagoye gusohoka Igihugu, kuko byakekwaga ko ugiye mu Nkotanyi ukagirirwa nabi.

We na bagenzi be batandatu biyemeje guca mu Burundi n'ubwo batari bizeye uko mu nzira bizagenda.

Gusa bakoze uko bashoboye bagurisha utwo bari bafite turimo inkweto n'amagare y'abana, ubundi basezera imiryango bafata urugendo.



Source : https://yegob.rw/menya-urugendo-rutoroshye-damour-selemani-yanyuzemo-yinjira-mu-gisirikare-cyinkotanyi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)