Minaloc yasabye amadini gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo byugarije umuryango - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwanzuro wa 12 w'Inama y'Igihugu y'Umushyikirano yateranye ku wa 27 kugera ku wa 28 Gashyantare 2023, ugaruka cyane ku gukomeza guteza imbere umuryango ushoboye kandi utekanye binyuze mu gukumira amakimbirane mu miryango no kugira uruhare mu gutangira amakuru ku gihe y'abantu basambanya abana.

Minisitieri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Jean Claude Musabyimana ubwo yari mu muhango wo kwimika Musenyeri wa Diyosezi ya Kibungo kuri uyu wa 1 Mata 2023, yibukije abayobozi ba Kiliziya Gatolika n'ab'andi madini n'amatorero ko mu gihe umuryango nyarwanda ucyugarijwe n'ibibazo, nta terambere rirambye ryagerwaho.

Ati 'Umuryango utekanye kandi ushoboye ni wo shingiro ry'iterambere rirambye. Ni muri urwo rwego Guverinoma ishimira Kiliziya Gatolika ndetse n'andi madini n'amatorero ari mu gihugu cyacu uruhare mugira mu kurwanya ibibazo bibangamiye iterambere ry'umuryango.'

'Birakwiye ko dukomeza guhuza imbaraga kugira ngo dushakire umuti urambye ibibazo bigihari. Aha twavuga nk'abana bata amashuri, ihohoterwa ryo mu ngo, igwingira ry'abana, ubuzererezi, ibiyobyabwenge n'ibindi bibazo bibangamiye urubyiruko.'

Minisitiri Musabyimana yasabye ko ubufatanye bw'impande zombi mu gufasha Abanyarwanda gutera imbere bwashyirwamo imbaraga kugira ngo abayoboke ba Kiliziya n'andi madini barusheho kwitabira gahunda zibateza imbere, cyane cyane izifasha imiryango itishoboye kwivana mu bukene.

Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, yagaragaje ko mu iyogezabutumwa Kiliziya ishyize imbere, harimo kugera kuri buri rugo mu zigize Paruwasi zose.

Ati 'Ubu muri gahunda y'iyogezabutumwa twitaye ku muryango, ku buryo hari umuhigo dufite wo kugera mu ngo zose zigize amaparuwasi, urugo ku rundi kugira ngo dushobore kwegera abakiristu bishoboka.'

'[…]Kandi twimirije imbere kunoza uburezi no kwita ku rubyiruko ruhangayikishijwe n'ejo hazaza ariko urubyiruko ni n'amaboko akeneye inama n'ubufatanye, abantu bagashakira hamwe ibisubizo. Aha turashimira ubuyobozi bwa Leta ubufatanye muri iki kibazo kugira ngo urubyiruko rwacu rukure rufite icyizere cy'ejo hazaza.'

Yasabye abakirisitu gufatanya n'Umwepiskopi mushya bahawe mu bikorwa binyuranye byubaka Kiliziya n'igihugu muri rusange na bo ubwabo baharanira iterambere ryabo.

Antoine Cardinal Kambanda yashimye uburyo Guverinoma y'u Rwanda igenda ikora ibikorwa bitandukanye biteza imbere Diyoseze ya Kibungo, by'umwihariko imihanda ya kaburimbo igera mu maparuwasi menshi y'iyi Diyosezi.

Diyosezi ya Kibungo iherereye mu Ntara y'Iburasirazuba. Igizwe n'uturere twa Ngoma, Kirehe, Kayonza, igice cy'Akarere ka Rwamagana n'agace gato k'Akarere ka Gatsibo, ikaba ibarizwamo paruwasi Gatolika 22 ndetse yitegura kubyara iya 23. Yashinzwe ku wa 5 Nzeri 1968 iyoborwa bwa mbere na Musenyeri Yozefu Sibomana.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Jean Claude Musabyimana yasabye amadini gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo byugarije umuryango
Antoine Caridinal Kmbanda yavuze ko Kiliziya ishyize imbere kwegera umuryango no gukemura ibibazo biwugarije
Imihango yo kwimika Musenyeri wa Kibungo yayobowe na Antoine Cardianl Kambanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minaloc-yasabye-amadini-gutanga-umusanzu-mu-gukemura-ibibazo-byugarije

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)