Abaturage hirya no hino mu gihugu bishimiye ikurwaho ry'agahimbazamusyi kagenerwa abarimu mu bigo by'amashuri ya leta kari kamaze kuba umurengera ndetse kabaremereye.
Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine avuga ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kugaragaramo akajagari aho hari n'ibigo byishyuzaga ababyeyi asaga ibihumbi 150 FRW.
Agahimbazamusyi mu bigo by'amashuri ni amafaranga y'ishimwe yagenerwaga abarimu atanzwe n'ababyeyi ariko henshi yari yarahanitswe cyane.
Buri kigo cy'ishuri ku bwumvikane n'ababyeyi bishyiriragaho amafaranga, nyamara ngo iyo bamwe mu babyeyi bayaburaga byatumaga abana babo birukanwa abandi bakabuzwa amahirwe yo gufata ifunguro ku ishuri.
Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine avuga ko iri tangwa ry'agahimbazamusyi ryaje kugaragaramo akajagari ndetse bikabangamira na bamwe mu babyeyi ku buryo hafashwe icyemezo cyo gukuraho iyi gahunda mu bigo byose by'amashuri.
Ni icyemezo cyakiriwe neza n'ababyeyi hirya no hino mu gihugu.
Itangwa ry'aya mafaranga y'agahimbazamusyi ryiyongeraga no ku musanzu w'ababyeyi batanga mu gufasha abana gufatira ifunguro ku ishuri n'indi misanzu itandukanye harimo n'iyo gusana inyubako z'ibigo by'amashuri.
IVOMO:RBA