MINICOM yavuze impamvu hagabanyirijwe ibiciro ibiribwa bike anamara impungenge abacuruzi ku bihombo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri w'Ubucuruzi n;inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome yatangaje ko abacuruzi bafite ububiko bw'ibicuruzwa byagabanyirijwe ibiciro batazahomba kuko hazasuzumwa uko baranguye bakagabanyirizwa umusoro.

Ibi yabivuze ubwo bamwe mu bagize Guverinoma baganiraga n'abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Mata 2023,ku mpamvu leta yashingiyeho imanura igiciro bya bimwe mu biribwa igasiga ibindi, n'ibyerekeye gusonerwa imisoro ku bicuruzwa bimwe na bimwe.

Dr. Ngabitsinze yavuze ko impamvu hagabanyijwe ibi biciro bya bimwe mu bicuruzwa ibindi bakabireka ari uko ari ibyo abanyarwanda bakenera cyane ndetse ngo byakozwe mu rwego rwo guhangana no gutakaza agaciro k'ifaranga ry'u Rwanda.

Minisitiri Dr. Ngabitsinze yagize ati "Biriya biciro twabishyizeho kuko twari twumvikanye, icyo tutari twumvikanye ni icy'umusoro ku inyongeragaciro [VAT].

Ntawe uzahomba kubera ko afite ububiko bw'ibicuruzwa basobanuriwe kandi icyo twakoze kwari ukugira ngo duhagarika guta agaciro k'ifaranga ry'u Rwanda kari kageze hejuru.

Iyo urebye ukuntu biriya bihingwa abanyarwanda babikenera,ukareba n'uko ubuhinzi bwagenze,uko twari dusigaranye bikeya ku masoko yacu nubwo hari ibindi byinjiraga,twasanze ko byaba byiza tugiye inyuma kureba abacuruzi bafite ama stock ko bataba bategereje ko biba bike ngo bazamure ibiciro.

Iriya mibare twayikoze twamaze guhura nabo,hafi ya bose ,twarabasuye,amakoperative,abacuruzi batandukanye basanzwe babikora,tuza gusanga ko hari umusaruro ariko utari mwinshi uzunganirwa nibyo bishobora kuva hanze.Biriya biciro twabishyizeho buriya twabyumvikanye.Icyo tutari twumvikanye n'icya VAT ni gahunda ya leta ifite uko iyitwara.

Yamaze impungenge abatekereza ko ibi biciro bishobora guhombya abaranguye kera.Ati "Nta mpungenge ziriho,uwaranguye aba azi uko yaranguye arabitangaza hanyuma umusoro ku inyongeragaciro ukagabanuka.

Iyo ikintu gikozwe hari abadahita babyumva,uku kwiyongera kw'ibiciro kwabaye hose ariko buri gihugu kiba gifite uko kibigenza,twasanze gufata ubu buryo bwagira icyo budufasha nanasaba buri wese kugira ngo abyumve n'abacuruzi barabyumva...Ushobora kunguka menshi ariko muri ibi bihe by'amage ukwiye kunguka akwiye.

Minisitiri Ngabitsinze yavuze ko abantu bakwiye kwihangana kuko mu minsi iri imbere ibintu bizasubira mu buryo,umusaruro mu buhinzi ukongera kuboneka.

Abajijwe impamvu ibishyimbo bitaganyirijwe ibiciro,Minisitiri Ngabitsinze yavuze ko habaye ikibazo mu gihembwe cy'ihinga A biba bikeya bituma u Rwanda rutumiza hanze nko muri Tanzania.

Yakomeje ati "gushyiraho igiciro fatizo bisaba kugendera ku musaruro uhari.Twaragiye turashakisha tubona gushyiraho igiciro fatizo byagorana ariko mu kwezi kwa gatanu igihembwe cy'ihinga B kiraza kwera, nabyo turaza kubisuzuma bifashe abanyarwanda.Bihangane igihe gitoya nabyo turabitekereza.

Dr Ngabitsinze yavuze ko ubu hari inzego zagiyeho zihuriweho zireba ibyinjira uko byaje bikamenyekana ariko zinareba ko ibyo guverinoma iba yategetse bishyirwa mu bikorwa uko bikwiye.

Yavuze ko nta mpungenge z'uko ibyinjira byaba byinshi bikabangira ibyo abantu bahinga ko biba bizwi ndetse hashyirwaho uburyo bwo kubisuzuma.

Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN,Tushabe Richard,we yavuze ko Ku mata y'ifu "twakuyeho kuyasoresha, impamvu ni uko dufite uruganda ruyakora.Dukuyeho imisoro tuzashobora kwakira amata y'aborozi menshi abashe guhabwa abana n'ababyeyi mu kwirinda igwingira."

Yemeje ko ibyemezo byafashwe byo kugabanya imisoro ku bigori, kawunga, umuceri bihita bishyirwa mu bikorwa.

Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN, Richard Tushabe avuze ko impinduka ziri mu kugabanya imisoro zizatuma igihugu kirushaho korohereza ishoramari no gutanga akazi ku rubyiruko.

Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN yavuze kandi ko ingengo y'imari yo kugaburira abana ku ishuri leta yayongereye.

Aba bayobozi bemeje ko umucuruzi utazubahiriza ingamba zashyizweho na leta azamufatirwa ingamba zitoroshye



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/minicom-yavuze-impamvu-hagabanyirijwe-ibiciro-ibiribwa-bike-anamara-impungenge

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)