Itangazo ryasinyweho na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Ngabitsinze Jean Chrisostome ryibutsaga abakora ibikorwa bya serivisi z'imikino y'amahirwe, ko ziri mu bikorwa bitemewe gukora mu cyumweru cy'icyunamo kizatangira ejo tariki ya 7 gisozwe tariki 13 Mata 2023.
Iryo tangazo riragira riti "Hashingiwe ku mabwiriza yatangajwe na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu agomba gukurikizwa mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda iributsa abantu bose batanga serivisi z'imikino y'amahirwe ko zibujijwe mu cyumweru cy'icyunamo, kizatangira Tariki ya 07 kugeza Tariki ya 13 Mata 2023.
Ubwo butumwa busoza bugira buti "Kwibuka Twiyubaka."
Mu Kiganiro yagiranye n'abanyamakuru Tariki ya 5 Mata 2023, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Bizimana Jean Damascene, yasobanuye impamvu imikino y'amahirwe iri mu bikorwa bibujijwe mu cyumweru cy'icyunamo.
Yagize ati "Ibikorwa bijyanye no kwishimisha bizahagarikwa mu cyumweru cy'icyunamo, mu rwego rwo guha icyubahiro no kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Dr Bizimana, yakomeje agira ati "Imikino y'umupira itandukanye, imikino y'amahirwe nabyo ni ibikorwa byo kwishimisha ntabwo bijyanye no gutunga ubuzima bw'abantu. Ibyo bikorwa ntabwo byemerewe gukora."