Abanyabugeni bashyiriweho irushanwa ryo gushushanya ikirango cya Stade Amahoro kizatorwamo ikizifashishwa mu kumenyekanisha ibikorwa byayo.
Minisiteri ya Siporo ibinyujije mu itangazo yashyize hanze ku wa Gatanu, tariki ya 14 Mata 2023, yamenyesheje ababyifuza bose ko bashobora kurushanwa mu gukora ikirango cya Stade Amahoro.
Uzatoranywa nk'uwahize abandi mu gushushanya azahembwa miliyoni 1 Frw mu gihe uwa kabiri azahabwa ibihumbi 500 Frw.