Minisitiri Bizimana yagaragaje uko imbwirwaruhame za Perezida Kayibanda zaciyemo ibice Abanyarwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kane, Abanyapolitiki batandukanye n'abandi baturage bitabiriye umuhango wo gusoza icyumweru cy'icyunamo, bunamiye inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Rebero, banashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 14 muri uru rwibutso.

Muri uwo muhango,Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu,Dr Bizimana Jean Damascene,yagaragaje ko abanyepolitike babi aribo babaye ntandaro mu gukwirakwiza urwango n'ivangura mu banyarwanda byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Minisitiri Bizimana yagaragaje amagambo yuzuye urwango n'ivangura y'abanyepolitike barimo Perezida Kayibanda,wayoboye Repubulika ya mbere y' u Rwanda.

Perezida Kayibanda Gregoire, yatangaga imbwirwaruhame nyinshi yibanda mu gutuka no guharabika Abatutsi kugeza ubwo ababwiye ko bazicwa bagashiraho mu cyo yise 'Imperuka ku bwoko bw'Abatutsi'.

Minisitiri Bizimana yagize ati "Mu mbwirwaruhame Perezida Kayibanda yagezaga ku baturage,ni gake yarangizaga adatutse Abatutsi ku mugaragaro.

Ku isabukuru ya mbere y'Ubwigenge,tariki ya 01 z'ukwa karindwi 1963,Kayibanda yasoje ijambo rye muri aya magambo:'Ndarangiza mbwira igice cy'abana b'u Rwanda bitwa Abatutsi ko 'Ubutegetsi bw'abatutsi,ubwa karinga,ubwiru,icyami,byarashize burundu.

Nimuhumuke mubyumve,mubyemere,mwoye gukomeza agatsiko k'uburyarya,ubwibeshye n'ubwirasi bidafite aho bishingiye.Ubwoko gatutsi ntibwanditsemo ubutegetsi no gutungwa n'imitsi y'abandi."

Minisitiri Bizimana yakomeje avuga ko mu mbwirwaruhame yagejeje ku bari bitabiriye isabukuru ya gatatu ya demokarasi tariki 28 Mutarama 1964,Perezida Kayibanda yavuze ko abana b'abatutsi baramutse bashoboye kwigarurira Kigali baba bateje amahano akomeye yatuma bicwa mu ba mbere.

Ati "Bana b'abatutsi tugerageze twibaze nubwo bidashoboka,muramutse mushoboye kwigaruria Kigali akaga mwaba muteye kababaho by'umwihariko kuko mwakicwa mu ba mbere.Siniriwe mbishimangira murabyiyiziye ubwanyu nubwo mwirirwa mukora nk'abiyahuzi.

Mubyibwire ubwanyu izaba imperuka yanyu ndetse yihuse y'ubwoko bw'abatutsi.Iyo mperuka yaba iyihuse cyangwa iy'uruyengeyenge yagombye gutera bamwe muri mwe mugifite umutima gutekereza'.

Yerekanye ko iyo politiki yakomejwe na MRND na CDR kugeza ubwo bateguye Jenoside bakanayishyira mu bikorwa, ndetse bica n'abanyapolitiki batari bashyigikiye uwo mugambi.

Minisitiri Bizimana yasabye abantu kwamaganira kure abanyepolitike bakigendera muri uwo murongo wo gucamo abantu ibice bakamamaza ivangura cyane cyane bifashishije ikoranabuhanga.

Minisitiri Bizimana yashimye abanyapolitiki baharaniye iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa buri Munyarwanda asaba buri wese kubakuraho isomo ryo 'kubaka u Rwanda rwa twese.'

Yibukije abanyapolitiki b'uyu munsi ko politiki itandukanya Abanyarwanda itagifite umwanya mu gihugu cyacu.

Perezida wa Sena nawe yasabye urubyiruko kwamagana ivangura aho riva rikagera ku mbuga nkoranyambaga n'ahandi.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/minisitiri-bizimana-yagaragaje-uko-imbwirwaruhame-za-perezida-kayibanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)