Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu Dr Jean Damascene Bizimana yongeye gushimangira ko nta munyapolitike ukwiriye kongere kugarura amateka mabi yaranze abantu muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Minisitiri Dr Jean Damascene ibi yabigarutseho mu muhango wo gusoza icyumweru cy'icyunamo, ahibukwa inzirakarengane z'abanyapolitike bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, igikorwa cyabereye ku musozi wa Rebero ahiciweho abanyapolitike batari bashyigikiye umugambi mu bisha wo gucura Jenoside.
Minisitiri Dr Jean Damascene aha yagaragaje ko hari abantu babona ko ibyakozwe ari inzozi kuko bakuriye ahantu heza hatabaye amahano nkayabereye mu Rwanda.
Minisitiri Dr Jean Damascene yerekanye ko iyo politiki mbi yakomejwe na MRND na CDR kugeza ubwo bateguye Jenoside bakanayishyira mu bikorwa, ndetse bica n'abanyapolitiki batari bashyigikiye uwo mugambi.
Yagize ati 'Abato bumva politike nk'iyi hari ubwo bashobora gukeka ko ari inzozi zidashoboka kuko bo bakurira mu gihugu kiyobowe neza, kugira ngo basobanukirwe inkomoko ya Jenoside yakorewe abatutsi, abato bakwiriye gusobanurirwa aya mateka bakamenya ko u Rwanda rwagize akaga mu kuyoborwa nishyaka rya politike ritekereza ko u Rwanda rwabaho rwubakiye ku bwoko bumwe gusa.'
Minisitiri Dr Jean Damascene yakomeje avuga ko u Rwanda rwagize akaga gakomeye ko kuyoborwa n'abanyapolitike bari bafite imyumvire y'amacakubiri, ibi byabaye intandaro yo gucura umugambi mubisha wa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yasize ihitanye abarenga miliyoni mu mezi atatu gusa.
Yagize ati 'Abato bumva politike nk'iyi hari ubwo bashobora gukeka ko ari inzozi zidashoboka kuko bo bakurira mu gihugu kiyobowe neza, kugira ngo basobanukirwe inkomoko ya Jenoside yakorewe abatutsi, abato bakwiriye gusobanurirwa aya mateka bakamenya ko u Rwanda rwagize akaga mu kuyoborwa n'ishyaka rya politike ritekereza ko u Rwanda rwabaho rwubakiye ku bwoko bumwe gusa.'
Minisitiri Dr Jean Damascene yakomeje avuga ko u Rwanda rwagize akaga gakomeye ko kuyoborwa n'abanyapolitike bari bafite imyumvire y'amacakubiri, ibi byabaye intandaro yo gucura umugambi mubisha wa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yasize ihitanye abarenga miliyoni mu mezi atatu gusa.