Minisitiri Ngirente yahaye umukoro Abashinjacyaha barahiye wo kudakoresha ububasha bahabwa mu nyungu bwite #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yakiriye indahiro z'abashinjacyaha bane, abibutsa kudakoresha ububasha bahabwa n'itegeko mu nyungu zabo bwite kandi bakubahiriza indangagaciro ziri mu ndahiro zabo.

Abarahiye kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Mata 2023, ni Dr Diogène Bideri, Umushinjacyaha ku rwego rw'igihugu; Mukamageza Melene, Umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye, Kayitesi Caritas na Mupenzi Birori Ezechiel bo ku rwego rw'ibanze.

Minisitiri Dr Ngirente yavuze ko nk'abashinjacyaha icyo abaturage babitezeho ari ukudahemukira Repubulika y'u Rwanda, kubahiriza Itegeko Nshinga n'andi mategeko, guharanira uburenganzira bwa muntu n'ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro, gukorana umurava ibyo bashinzwe.

Yabasabye kandi kudakoresha ububasha bahawe mu nyungu zabo bwite.

Ati 'Icyo cya nyuma ni cyo kizamo bya bindi duhora duhura na byo mu bashinjacyaha bamwe na bamwe no mu rwego rw'ubutabera bijyanye no kuba barya ruswa, kubogama, guca imanza nabi, gushinja nabi, ibyo nibyo tutabitezeho twiteze ko muzabikora neza'.

Dr Bideri warahiriye kuba Umushinjacyaha ku rwego rw'igihugu, yavuze ko intego ya mbere ari uguharanira inyungu rusange z'abaturage.

Ati 'Ngomba gukora umurimo nshinzwe nk'Umushinjacyaha ushinzwe gutanga ubutabera cyane cyane umuntu wabuze ubwo butabera, njyewe mpagarariye inyungu rusange'.

Mugenzi we Kayitesi Caritas, yavuze ko icyo ashyize imbere ari ugutanga ubutabera mu nyungu z'abaturage.

Ati 'Icy'ingenzi ni ugukora mu nyungu za rubanda. Nk'uko twabirahiriye, dushyize imbere gutanga ubutabera twirinda ikibi icyo ari cyo cyose cyabangamira amategeko nk'uko twabirahiriye'.

Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable, yavuze ko mu kazi abashinjacyaha bakora bagomba gushishoza cyane niba bagomba kuregera umuntu mu rukiko bakabikorana ubushishozi kubera ko bafite n'ububasha bwo gufunga, kugira ngo batazafunga umuntu kandi nta bimenyetso bihagije bihari.

Yavuze ko mu byo bagomba kwirinda harimo ruswa, yaba iy'amafaranga, ituruka mu kimenyane n'ibindi byaha bishamikiye kuri ruswa.

The post Minisitiri Ngirente yahaye umukoro Abashinjacyaha barahiye wo kudakoresha ububasha bahabwa mu nyungu bwite appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/04/12/minisitiri-ngirente-yahaye-umukoro-abashinjacyaha-barahiye-wo-kudakoresha-ububasha-bwabo-mu-nyungu-zabo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=minisitiri-ngirente-yahaye-umukoro-abashinjacyaha-barahiye-wo-kudakoresha-ububasha-bwabo-mu-nyungu-zabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)