Minisitiri Utumatwishima yasobanuye amahame yise aya Paul Kagame yafasha urubyiruko - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Utumatwishima aherutse kugirwa Minisitiri w'Urubyiruko, inshingano yafashe avuye ku buyobozi bw'ibitaro cyane ko asanzwe ari umuganga w'umwuga.

Mu kiganiro kigaruka ku rugendo rw'imyaka 35 ya FPR Inkotanyi, yagarutse ku mateka y'ubuzima bwe, avuga ko mu 1994, ababyeyi be banze guhunga ngo bajye muri Zaire.

Ati "Umubyeyi wacu ntabwo yashatse ko tujya muri Zaire, yavuze ijambo rikomeye ati niba abateye bitwa Inkotanyi, ari abana b'ababyeyi bahunze mu 1959, abo twabanye ntabwo bari babi, nta n'icyo bari barakoze kidasanzwe, nta n'icyo njye napfuye nabo, muze dusubire mu rugo. Mu gihe abandi bajyaga muri Zaire, yaradushoreye turataha."

Muri icyo gihe mu gihe abandi bahungaga, yavuze ko we n'abo mu muryango we basubiye inyuma, Inkotanyi zikajya zibasura mu rugo ndetse zikabaha n'ibyo kurya.

Ubwo yari agiye kwiga mu mashuri yisumbuye, yatangiye kubona ko hari abana bashobora kuba biga bishishanya.

Ati "Twari kumwe n'abana bahungutse bava muri Zaire harimo n'abandi bakuru bavugaga ko ari ba Kadogo, abo twarabatinyaga, wabonaga ko bidashobora koroha, ukaba utinya ukavuga uti imiryango yanyu, abaturanyi bakoze Jenoside, birukanse ku bantu none uri kumwe n'abantu bigaragara ko ari bakuru, kandi ni ba kadogo, uri kumwe n'abana bacitse ku icumu bafite agahinda n'uburakari, ntabwo twari twisanzuye muri iyo myaka ya mbere."

Ashima ko abo bana bose baremwemo kuba inshuti, babana batarwana, ku buryo kubaka uwo muryango ari kimwe mu bintu byagaragaje ko abayobora igihugu batandukanye n'abakivuyemo.

Ngo byagaragaye no mu gihe yajyaga kwiga muri Kaminuza, abona ko FPR iha umuntu amahirwe bishingiye ku bushobozi bwe.

Dr Utumatwishima Abdallah yavuze ko yamenye FPR Inkotanyi akiri muto ubwo Se yababuzaga kujya mu buhungiro muri Zaire

Amahame yise aya Paul Kagame

Utumatwishima yavuze ko hari amahame agenderaho yise "Amahame ya Paul Kagame". Yagaragaje uburyo nk'umuntu wagiye kwiga muri Amerika, kwemera guhara ubuzima bwiza, ukajya ahantu ushobora gupfira, ari amahitamo akorwa na bake.

Ati "Kuba [Perezida Kagame] yarumvise uwo muhamagaro, ni gute usubiza uwo muhamagaro, ese wabigenza ute? Nubwo tutabikora nk'uko Perezida wa Repubulika yabigenje, igihe cyose uzahamagarwa ngo igihugu kiragukeneye, nujya ushaka gushidikanya, ujye wibuka uko Perezida wa Repubulika yitabye."

"Yari impunzi, yabonye amahirwe yo kujya kwiga hanze, yo kuzazamurwa mu ntera ariko aragaruka mu buryo bugoye, nta mahoro, yari agiye kwitanga, harimo no gupfa, ntibyabaye igihe gito byabaye igihe kinini. Nawe nuhamagarwa ugashaka kugira impungenge cyangwa ukumva ufite intege nke, uzamutekerezeho."

Irindi hame Utumatwishima agenderaho, yavuze ko ubwo Perezida Kagame yari ageze ku rugamba, atigeze aba "Chairman".

Ati "Ubundi ukuntu duteye, iyo ukomeye ari wowe uyoboye abandi bantu, uba wumva bose ushaka kubayobora."

Uko kwicisha bugufi no kureka abari bahari bagakomeza gukora, Utumatwishima avuga ko abandi nabo bakwiriye kubyigiraho.

Ihame rya gatatu ngo ni irijyanye n'uburyo Perezida Kagame ubwo yari ku rugamba, atigeze ashaka kugirira nabi abasirikare ba FAR.

Ati "Batubwiye ko yari yarahaye [amabwiriza] ingabo za RPA ko nibafata umusirikare wa FAR, bazamuvura, bakamwigisha agafatanya nabo urugamba. Iyo myumvire irafasha ku buryo ibyo waba urimo byose, tugomba kwibuka iyo mikorere."

Ihame rya kane rya Dr Utumatwishima, rigendera ku kwicisha bugufi. Yavuze ko ubusanzwe ku rugamba, umusirikare iyoboye ingabo, iyo atsinze urugamba ahita afata ubuyobozi.

Ati "Chairman wacu ntabwo yabaye Perezida. Ibi abantu bato, iyo wagiye kwitoza muri koperative, batagutora koperative ukayivamo, hari ibintu tuba tugomba kugenda twigiraho."

Yibukije urubyiruko ko rukwiriye kandi guhora iteka rucunga amarangamutima yarwo.

Yavuze ko iyo urebye Jenoside yakorewe Abatutsi, uburyo hatabayeho kwihorera, abantu bagatahuka bagasubizwa inzu zabo, ingabo zarwanaga zarashyizwe muri RPF n'ibindi, byose ngo bigaragaza uburyo bwo gucunga amarangamutima.

Ati "Njyewe nibaza ko mu miterere y'ikiremwamuntu, abantu baguhemukiye bene kariya kageni, ni abantu bake bo kubababarira. Wenda ushobora kubababarira, ariko ntiwabaha imirimo."

Utumatwishima yavuze ko buri muntu hejuru y'ibibazo byose yanyuzemo, aba akwiriye gucunga amarangamutima ye.

Ati "Hari ibintu bimaze iminsi, kurekurwa kw'abantu, imbabazi, icyo cyose kigaragaza kwa kurenga amarangamutima. Tujye turenga amarangamutima, birafasha."

Nka Minisitiri w'Urubyiruko, Utumatwishima yagiriye inama urubyiruko zarufasha gukomeza guhangana n'ibizazane biri imbere.

Ati "Bagomba gukomeza kwihugura, bakiga…ugomba kuba ubizi neza ko icyasenya abanyarwanda ari amacakubiri, ingengabitekerezo ya Jenoside ikarwanywa, hanyuma ukagendera ku mahame ya FPR yatweretse ko akora kandi agatanga ibisubizo."

"Icya nyuma ni ukwihaza mu bukungu. Buriya ikintu gituma abantu bagamburuzwa ni ubukene, ni ukubura akantu, ni ukubura amafaranga. Urubyiruko ruri aha, ntabwo wahagarara imbere y'abantu ngo bikunde, nuhabwa inshingano zirimo amafaranga abenshi bariba, uburyo bwo kubyirinda ni ugushaka ubushobozi mu mafaranga, uko byashoboka byose kandi ndatekereza ko inzego nizikomeza gufatanya n'ukuntu FPR itekereza imishinga yabo, tuzabigeraho."

Dr Utumatwishima yavuze ko mu mahame agenderaho harimo iryo kwicisha bugufi kandi urubyiruko rukwiriye kubyigira kuri Perezida Kagame
Minisitiri w'Urubyiruko, Dr Utumatwishima Abdallah yashimye Umukuru w'Igihugu uherutse kumuha inshingano zo kuyobora Minisiteri y'Urubyiruko



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-utumatwishima-yasobanuye-amahame-yise-aya-paul-kagame-yafashe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)