Ni ubutumwa yatanze ubwo yafunguraga Inama y'Umuryango w'Abangilikani Uharanira gukurikiza Inyigisho za Bibiliya (Global Anglican for Future Conference: GAFCON) iteranye ku nshuro ya kane. Izabera mu Mujyi wa Kigali mu minsi itanu.
Ni inama yitabiriwe n'Umuyobozi Mukuru wa GAFCON, Musenyeri Dr. Foley Beach; Musenyeri w'Itorero Angilikani ry'u Rwanda, Dr Laurent Mbanda, ba musenyeri b'ibihugu bibarizwa muri GAFCON birimo Nigeria, Kenya, Uganda, ibyo mu Majyepfo y'Isi (Global South) n'ibindi.
Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente yashimiye abagize GAFCON bahisemo u Rwanda, abereka aho rumaze kugera nyuma yo gutangirira ku busa bitewe n'ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati 'Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, igihugu cyarasenyutse burundu mu nguni zose, aho twagombaga kutangirira ku busa mu kucyubaka. Igihugu cyahuye n'ibibazo bitandukanye. Twagombaga kugarura umutekano, tukimakaza ubumwe n'ubwiyunge mu Banyarwanda.'
Yavuze ko igihugu cyishimira umusanzu w'amadini n'amatorero harimo n'Itorero Angilikani ry'u Rwanda mu rugendo rwo kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge no kugira uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere igihugu.
Yerekanye ko abaturage bahanze amaso abo mu iyobokamana kugira ngo bafashe mu kubaka ubuzima bufite icyerekezo, umuryango ukomeye, abana n'urubyiruko bakura mu buryo butanga umusaruro, ibihugu biteye imbere ndetse byimakaza iterambere ridaheza.
Umwepiskopi mu Itorero Angilikani ry'u Rwanda wo muri Diyoseze ya Karongi mu Ntara y'Uburengerazuba, Rukundo Methode, yavuze ko kwakira iyi nama ari umugisha ku Rwanda, agaragaza ko ibizigirwamo bizibanda ku buryo itorero ryagira uruhare mu gukemura ibibazo bihangayikishije Isi.
Ati 'Hamwe n'inama tuzajya dufatanyije, bizadufasha kongera imbaraga mu bijyanye n'uko twakoraga ivugabutumwa, ribe irifasha umuryango Nyarwanda mu kubona ibisubizo by'ibibazo uhura na byo.'
Mu minsi ishize Amatorero Angilikani yo mu bihugu binyamuryango bya GAFCON yitandukanyije burundu na Diyoseze ya Canterbury ibarwa nk'Icyicaro gikuru cy'Itorero Angilikani ry'u Bwongereza.
Ibi byanatumye iyi diyosezi ititabira iyi nama, Rukundo akavuga ko kutaza bishobora kuba byaratewe n'ibyo bibazo.
Ati 'Ikiduhuza nk'abakirisitu ni Bibiliya. Bibiliya n'umuco w'abantu bisa n'ibihora birwana. Iyo bimeze bityo twemera ibyo Bibiliya yigisha. Iyo wowe rero ufashe abahuje ibitsina ukabaha umugisha. Ukibaza uti ibyo bivuze iki biraganisha he. Icyo ni kimwe mu byatumye batitabira.'
Ubwo GAFCON yitandukanyaga na Canterbury, Umuyobozi wayo , Musenyeri Dr. Foley Beach, yagaragaje ko uwo mwanzuro wafashwe n'Itorero Angilikani ry'u Bwongereza ari ukugaragaza ko ubutinganyi bwemewe mu buzima bwa buri munsi bw'iri torero.
Ni ibintu we yabonaga nko gutenguhwa kuko bari bizeye ko rizahagarara ku kuri rikareka guha urwaho icyaha.
Yagaragaje ko bijyanye no gufata iyi myanzuro, umubano wa GAFCON n'amatorero abarizwa mu gisa n'inteko rusange y'amatorero Angilikani ku Isi wangiritse cyane kuko batakiri mu murongo umwe wo kubwiriza ubutumwa bwiza, yemeza ko n'iry'u Bwongereza baza kurifatira imyanzuro vuba.
Ubwo hatangizwaga Inama ya Kane mu Rwanda, Dr. Foley Beach, yavuze ko Imana ihamagarira abo mu Itorero Angilikani kwihana, ikabasaba kongera kwiyunga, kuvuka no kwita ku bandi.
Iyi nama yitabiriwe n'abarenga 1300 baturutse mu Matorero Angilikani yo mu Isi, izafasha kurushaho gukomezanya mu byo kwizera no kurushaho guterana ishyaka mu gukomeza ubutumwa bwa Kirisitu.
GAFCON ya mbere n'iya gatatu zabereye i Yeruzalemu, iya kabiri ibera i Nairobi muri Kenya. Yari imaze imyaka irenga ibiri itaba kubera Covid-19.
Kuri iyi nshuro bahisemo u Rwanda kuko ari igihugu cyoroshya byinshi birimo kubona visa kuko umuntu ayibona ageze ku kibuga cy'indege, umutekano uharangwa, itumanaho riteye imbere, urugwiro mukwakira abarugana n'ibindi.
Amafoto: Igirubuntu Darcy