MINUBUMWE yasabye BRD umusanzu mu kwandika amateka ya Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa bwatanzwe kuri uyu wa 28 Mata, ubwo BRD yibukaga ku nshuro ya 29 abahoze ari abakozi bayo hamwe n'abari aba Banki y'Imiturire (Caisse Hypothécaire du Rwanda) bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gikorwa cyaranzwe no gushyira indabo ku kimenyetso cy'urwibutso, gucana urumuri rw'icyizere, gusoma amazina y'abishwe muri Jenoside bakoreraga cyangwa bahoze ari abakiliya ba banki zombi, kumva ubuhamya n'ubutumwa butandukanye.

Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga, yavuze ko ari umwanya wo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kwifatanya n'abayirokotse 'kandi duharanira ko itazongera kubaho.'

Yakomeje ati 'Ni umwanya wo gutekereza ku nzira y'ubumwe n'ubwiyunge bw'Abanyarwanda no ku iterambere ry'igihugu. Twabuze abakozi n'abakiliya bagiraga uruhare mu kubaka igihugu, ni umwanya ukomeye wo kwihanganisha ababuze ababo dukomeza gufatanya mu rugamba rwo kwibuka twiyubaka.'

Kampeta yavuze ko BRD izakomeza kwifatanya n'abarokotse Jenoside, uyu mwaka ikaba iteganya gutanga amashyiga avuguruye muri gahunda ya 'Tekera Aheza'.

Umuyobozi wari uhagarariye Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Faustin Mafeza, yasabye BRD gutanga umusanzu mu kwandika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo guhangana n'abayagoreka.

Ati 'Birakwiye ko inzego za leta, izigenga, ibigo n'amabanki bifata iya mbere mu kwandika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo amenyekane bityo bidufashe kurwanya abahakana bakanayipfobya.'

'Nyakubahwa Muyobozi Mukuru wa BRD, reka uyu mukoro muwutahane, mu myaka ibiri iri imbere tuzabe dufite igitabo gikubiyemo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi twibanda k'uko byagenze muri BRD, kandi birashoboka.'

Mu kiganiro cyatanzwe na Komiseri ushinzwe ubutabera mu muryango Ibuka, Kalinda Ndabirora, yavuze ko amatsinda agambiriye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi adahuga, bityo ko no kubarwanya bisaba ko bihabwa umwanya uhagije.

Ati 'Kubarwanya ntabwo bisaba ko tubikora igihe twabonye umwanya, ntabwo bisaba ko tubarwanya ari uko tugeze mu rugo tubonye iminota 30 mbere yo kuryama. Dukeneye kuvugurura uburyo dukoresha mu guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko na bo bakomeza kuvugurura amayeri bakoresha buri munsi.'

Kalinda yagaragaje ko mu ntwaro abahakana bakanapfobya Jenoside bakoresha harimo kugabanya umubare w'abishwe, kuyihindurira inyito, kuvuga ko habayeho imbarutso yayo, kuvuga ko kwibuka atari ngombwa n'ibindi kandi ko kubarwanya bishoboka.

Mu buhamya bwa Mukamana Maimuna, umwe mu bagize imiryango yibutse ababo, yagaragaje ko yanyuze mu bihe bikomeye byo kwihishahisha no gusimbuka urupfu mu bihe bitandukanye kugeza arokowe n'Inkotanyi none ubu akaba yariyubatse hamwe n'abana yasigaranye, aho yashimye uruhare BRD yabigizemo.

Abantu 13 bahoze ari abakozi ba Banki y'Iterambere ry'u Rwanda, barindwi bari aba Banki y'Imiturire hamwe n'abari abakiliya bazo 15 ni bo bamaze kumenyekana ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abayobozi bitabiriye uyu muhango ubwo bari bagiye gushyira indabo ahari ikimenyetso cy'urwibutso muri BRD
Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga yunamiye abahoze ari abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Imiryango y'abahoze ari abakozi ba BRD bishwe muri Jenoside igiye kubatura indabo
Ahashyizwe ikimenyetso cy'Urwibutso muri Banki y'Iterambere ry'u Rwanda
Umuyobozi wa BRD n'uwari uhagarariye MINUBUMWE bafatanya gucana urumuri rw'icyizere
Umuhango wo kwibuka witabiriwe n'abakozi ba BRD n'abo mu miryango y'abishwe muri Jenoside bahoze ari abakozi bayo
Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga, yavuze ko ari umwanya wo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kwifatanya n'abayirokotse
Mukamana Maimuna, umwe mu bagize imiryango yibutse ababo ubwo yatangaga ubuhamya
Komiseri ushinzwe ubutabera mu muryango Ibuka, Kalinda Ndabirora ubwo yatangaga ikiganiro muri uyu muhango
Umuyobozi wari uhagarariye Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Faustin Mafeza, yasabye BRD gutanga umusanzu mu kwandika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Amafoto:Aimé Frank Bitereye




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minubumwe-yasabye-brd-umusanzu-mu-kwandika-amateka-ya-jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)