Ibi byagarutsweho na Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, mu kiganiro n'abanyamakuru cyagarukaga ku myiteguro y'igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Biteganyijwe ko icyumweru cy'icyunamo kizatangira ku wa Gatanu tariki ya 7 Mata kigazasozwa tariki ya 12 Mata 2023 nubwo igihe cyo Kwibuka cyo kizaba kigikomeje.
Muri iki cyo Kwibuka haba hari ibikorwa byateganyijwe bitandukanye bijyanye no kwibuka ndetse Minubumwe yashyize ahagararagara amabwiriza agomba gukurikizwa muri ibyo bihe.
Muri ayo mabwiriza harimo ko gahunda y'ibikorwa byo kwibuka itagomba kurenza amasaha atatu kandi bigakorwa neza nta kirengagijwe nk'uko MINUBUMWE yabitanzeho umurongo.
Minisitiri Bizimana yasobanuye ko ibikorwa byo Kwibuka bitagomba kurenza amasaha atatu kuko hari aho wasangaga bishobora gukurura ihungabana.
Ati 'Aha ndahatsindagira kubera ko hari aho usanga mu turere abantu bategura igikorwa cyo Kwibuka ariko ntibite ku mabwiriza y'uko ibikorwa bigomba gukurikirana, bakabikora uko babyumva kandi ibyo bitera ingaruka nyinshi.'
Yakomeje agira ati 'Twaje gusanga iyo amasaha arenze atatu bitera ikibazo cy'umunaniro bikanongera ihungabana kuko uko igikorwa kiba kirekire niko umwanya w'agahinda nawo ugenda wiyongera. Abafite intege nke ka gahinda kakabaganza kakaba kenshi ihungabana rikaba ryinshi kandi atari cyo kigamijwe.'
Yagaragaje ko ubusanzwe Kwibuka bitaba bigamije gukomeretsa abantu ahubwo ari ukuzirikana amateka no gukomeza kugaragaza inzira yo kwiyubaka u Rwanda rugezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati 'Twasanze amasaha atatu rwose ari igihe gihagije, hagatangwamo ikiganiro, ubuhamya, ubutumwa, indirimbo cyangwa umuvugo n'ibindi biri mu mabwiriza n'uko bigomba gukurikirana. Iyo bigenze bityo igikorwa kikagenda neza, abantu bagataha rya hungabana nta ryabaye cyangwa ryabaye rike cyane.'
Yagaragaje ko mbere hari ubwo abantu bateguraga ikiriyo cyo Kwibuka ugasanga bakesheje ijoro ariko ugasanga abarikesheje ari bake cyangwa hagategurwa ibikorwa byo Kwibuka bikamara umwanya muremure bikaba byazica na gahunda z'umunsi ukurikiyeho.
Minubumwe kandi yagaragaje ko abakora urugendo rwo Kwibuka nabo bakwiye kurukora mu buryo butabangamira urujya n'uruza mu mihanda.
Ibikorwa bibujijwe mu Cyumweru cy'icyunamo
Minisitiri Bizimana yongeye gushimangira ko mu cyumweru cy'icyunamo hari ibikorwa bibujijwe ari byo; ibirori by'ibyishimo bihuza imbaga y'abantu; Ubukwe n'imihango ijyanye na bwo, amarushanwa uretse siporo zikorwa n'abantu ku giti cyabo.
Habujijwe kandi umuziki utajyanye no Kwibuka haba mu tubari, aho bafatira amafunguro, aho batunganyiriza imisatsi (salon de coiffure), aho batunganyiriza umuziki (studio) n'ahandi hantu hahurira abantu benshi nk'aho abantu bategera imodoka, n'ahandi, Imikino y'amahirwe.
Ibindi bibujijwe ni ibikorwa byo kwerekana imipira, ibitaramo mu tubyiniro, utubari, iby'urwenya, iby'indirimbo, iby'imbyino, sinema, n'ikinamico ritajyanye no Kwibuka.
Ibikorwa byo kwibuka birakomeza mu minsi ijana kugeza tariki ya 3 Nyakanga 2023, birimo gushyingura imibiri yabonetse cyangwa iyimurwa muri gahunda yo guhuza inzibutso yumvikanyweho n'Uturere.
Mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, nta busumbane bugomba kuba mu madini. Misa n'amateraniro ntibishyirwa muri icyo gikorwa kuko abitabira Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi atari abayoboke b'idini rimwe.
Minubumwe yatangaje ko mu gihe igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n'idini, itorero cyangwa ibigo by'abihaye Imana byemewe n'amategeko, hagamijwe Kwibuka abayoboke babo, cyangwa abanyamuryango babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo gihe abateguye icyo gikorwa babikora bakurikije uko imyemerere yabo iteye, hakubahirizwa ibiteganywa n'amategeko n'amabwiriza.
Umugoroba w'ikiriyo ubanziriza umunsi wo Kwibuka cyangwa gushyingura imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi uremewe, ariko usozwa bitarenze saa yine z'ijoro, mu rwego rwo kubungabunga ubuzima n'umutekano w'abantu.
Inzego zose zateguye Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi zigomba gufata amashusho n'amajwi by'icyo gikorwa bigashyikirizwa Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu mbere y'isozwa ry'iminsi 100 yo kwibuka.
Hanagaragajwe ko kandi abategura nk'ibikorwa byo gufasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri ibi bihe ko bagomba kubanza kubisaba kugira ngo harebwe ku bababaye cyane kurusha abandi kuko iyo mibare iba ifitwe na Minisiteri.