Miss Diane uherutse mu Buhinde yavuze ibyo ya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Miss Diane uri muri 6 begukanye irushanwa rya Rwanda Global Top Model 2023 bikamuhesha kwitabira irushanwa rya Miss Supermodel Worldwide 2023 yanitwayemo neza, mu kiganiro na inyaRwanda Tv, yatangaje byinshi yungukiye muri uru rugendo.

InyaRwanda: Ni iki wungukiye mu Buhinde n'icyo urota kuzitabira Miss Supermodel Worldwide?

Miss Diane: Iminsi icumi namazeyo, byari byiza pe! Twabanaga nk'abavandimwe. Nungutse inshuti, ngira ubumenyi bushya nari mfite mbona inshuti.

Nanahakuye ibihembo bitandukanye birimo ni ikamba rya Miss Iconic Beauty risobanuye ko mu marushanwa yo mu Rwanda yaba ay'imideli cyangwa ay'ubwiza, hari icyizere cyo kugera kure mu bihe biri imbere.

Njyendeye ku byo nabonye, uwashaka kwitabira, yagenda ashabutse, yumva nta soni, akagenda yiteguye gukora igishoboka cyose ngo bamubone.

InyaRwanda: U Buhinde ku muntu utarabugeramo bumeze gute?

Miss Diane: Nabonye ari igihugu cyiza aho nabashije kugera nabonye ko ari igihugu cyateye imbere bakunda umuco wabo nk'uko nabibonye mu duce twagiye dusura. 

Nabashije kandi kugera kuri Taj Mahal inyubako nzi neza ko abantu benshi bazi, nsura imfungwa icyo nabonye mu kuri bafite urukundo muri bo.

InyaRwanda: Uwegukanye ikamba risumba ayandi mwabonaga arikwiye?

Miss Diane: Sinavuga ko yari arikwiye kuko twese turikwiye, sinavuga ko banyibye kuko bafite icyo bagendeyeho.

InyaRwanda: Waba warigeze urota inzozi zo kwegukana ikamba? Ababyeyi n'abavandimwe bakira bate intambwe umaze gutera?

Miss Diane: Nakundaga kureba amarushanwa y'ubwiza cyane Miss Rwanda, numvaga nzanayijyamo nubwo ntitinyutse ngo nyigemo. 

Babyakiriye neza kuko baranashyigikiye na mbere yuko genda. Abavandimwe babyakiriye neza nubwo wenda ntajyaga mbivuga nyiri muto bari baziko nkunda ibijyanye n'amarushanwa y'ubwiza n'imideli.

InyaRwanda: Hari ifoto zanyu zazengurutse ahantu hose, zafatiwe hehe? Ese mwabonye mute uko abantu babyakiriye?

Miss Diane: Yafatiwe muri Hotel ya Radisson Blu yo mu Buhinde, nari nagiye mbyiteguye. Ababyeyi nta bintu byinshi babivuzeho kuko bari bazi ko ndi mu marushanwa

Naho abantu ubundi iyo ufite, uzi icyo ushaka, ntabwo wita ku bantu, ntiwita ku bakuvuga nabi, njye mfite icyo nshaka, mfite ahazaza hanjye ndimo gutegura.

InyaRwanda: Inama wagira urubyiruko rwifuza kumera nka we?

Miss Diane: Niba koko babishaka bibarimo bagatangira amarushanwa asanzwe amarushanwa menshi y'abanyamideli agenda aba bahereye ku ryo nanyuzemo rya Rwanda Global Top Model.

InyaRwanda: Ijambo wabwira abanyarwanda rikuri ku mutima by'umwihariko?

Miss Diane: Icyo navuga namaze gutoranya imideli nk'akazi kanjye, nifuza ko imbere nazabasha kuba nazana umwanya wa mbere, nkahesha ishema igihugu cyanjye.

Sinasoza kandi ntasabye abanyarwanda gushyigikirana, ntibagakunde kuvuga ibintu bitari byiza byonyine.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS ICONIC BEAUTY DIANE


Yegukanye ikamba rya Miss Iconic Beauty muri Miss Supermodel WorldwideMiss Diane yishimiye ubumenyi yungukiye mu BuhindeYashishikarije urundi rubyiruko kuyoboka ibyo rukunda

VIDEO: NYETERA BACHIR-INYARWANDA.COM

AMAFOTO: SANGWA JULIEN-INYARWANDA.COM



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128667/miss-diane-uherutse-mu-buhinde-yavuze-ibyo-yahigiye-nuko-yaserutse-muri-bikini-bigatigisa--128667.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)