Miss Jolly na Amb. Col Joseph batashye ubukwe... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko Miss Mutesi Jolly yabitangaje, yagize ati: 'Byari iby'icyubahiro guhura na Nyakubahwa Ambasaderi w'u Rwanda n'umufasha we, umuryango mwiza w'indangagaciro z'imiyoborere ku banyarwanda bose nta vangura. Buje ubunyarwanda koko.'

Ni ubutumwa buherekejwe n'amafoto meza amugaragaza mu ikanzu nziza y'umutuku, agakapu gato gasa n'inkweto, byose biri mu ibara rya zahabu, n'umusatsi ufunze neza ubona ko yari yiteguye guseruka mu birori by'agatangaza by'ubukwe bwa Fred Mukasa.

Hariho kandi n'indi ahagararanye na Ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda n'umufashe we, nabo bari batashye ubu bukwe bw'umwe mu basirikare bagize uruhare rukomeye mu kubohora u Rwanda mu 1994.

Fred Mukasa Mbidde akaba yashyingiranwe na Fiona Akantonah bari bamaze igihe mu rukundo dore ko yari yaramusabye muri 2019. Ubukwe bwabo bwagomba kuba m 2020 buza gusubikwa kubera COVI-19.

Kuwa 27 Mata 2023 nabwo Miss Jolly yagaragaye mu baherekeje Mukasa agiye gukwa umukunzi we. Uretse kuba Mukasa ari mu babohoye u Rwanda, ari mu banyapolitike bakomeye muri Uganda.

Uyu mugabo w'inzobere mu birebana n'amategeko n'uburenganzira bwa muntu, ni umwe mu Badepite bahagarariye Uganda mu Nteko Ishingamategeko y'Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba, EALA.

Ku myaka 48, Mukasa afite abana bane barimo batatu yabyaranye n'umugore witabye Imana mu 2015 azize impanduka ndetse n'undi mukobwa witwa Gabrille Mbidde.

Miss Mutesi Jolly yari yacyereye ibirori by'ubukwe bwa Fred MukasaMiss Jolly yagize amahirwe yo guhurira na Ambasaderi Col Joseph n'umufasha we muri ubwo bukweNina Rozo uri mu bahanzikazi bakomeye muri Uganda ari mu basusurukije mu ndirimbo zitandukanye ubukwe bwa Fred MukasaFred Mukasa yasezeranye kubana na Fiona Akantonah bari bamaze igihe bakundanaByari ibirori biteye amabengeza, abageni bari baberewe ndetse n'abatumirwa bizihiwe cyane 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128697/miss-jolly-na-amb-col-joseph-batashye-ubukwe-bwa-mukasa-muri-uganda-amafoto-128697.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)