Nyuma y'uko Ambasade ya Amerika muri Lesotho ishyize hanze ubutumwa burimo amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 inasingiza ubutwari bwa Rusesabagina, Miss Kelia Ruzindana yagaragaje ko ari agasuzuguro.
Yagize ati: 'Ni agasuzuguro gakabije! Mbere na mbere mumenye ko ari 'Jenoside yakorewe Abatutsi' ntabwo ari 'Jenoside yakorewe Abanyarwanda'.'
Yongeraho ati: 'Ikindi kuba umuntu ashaka gufatwa nk'intwari ntibimugira intwari.'
Ubutumwa bwari bwashyizwe hanze na Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Lesotho, bukaba bwarimo amagambo y'ipfobya n'ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.
Bwari mu rurimi rw'icyongereza, ugenecyereje mu kinyarwanda bugira buti: 'Mwifatanye na Ambasade n'Abanyamerika mu kwerekana filimi 'Hotel Rwanda' kuwa Gatanu tari ya 14 Mata 2023 saa munani.'
Bakomeza bagira bati: 'Iyi filimi ivuga inkuru y'ubutwari bwa Paul Rusesabagina warokoye impunzi z'abagera ku 1200 muri Jenoside yakorewe Abanyarwanda. Reka duteze imbere amahoro turwanye urwango.'
Filimi 'Hotel Rwanda' yakinnye kuri Paul Rusesabagina nk'uwarokoye abantu 1268 muri Hôtel des Mille Collines. Ubutwari bwamwitiriwe buhabanye n'ukuri, bwatumye benshi bayoba batangira kumuhundagazaho ibihembo kugeza kuri 'Presidential Medal Award of Freedom', yahawe na Perezida George W. Bush wa Amerika mu Ugushyingo 2005.
Miss Heritage 2022 Kelia Ruzindana yerekanye ko bitagakwiye ko haba hakiri abantu bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994Yanenze Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y'ubutumwa bupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bwashyizwe hanze na Ambasade y'iki gihugu muri LesothoKelia yasubije ubutumwa bupfobya Jenoside bwashyizwe hanze na Ambasade ya Amerika muri Lesotho, agaragaza ko bukwiye kwamaganwa kandi budakwiye