Â
Umunyana Shanitah wabaye Miss wa East Africa muri 2021-2022 na Miss supranational Rwanda 2019 yasabye urubyiruko guha agaciro amateka yarenze igihugu no kumenya ko Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yateguwe kandi yagize ingaruka mbi ku banyarwanda.
Miss Shanitah aganira ni Inyarwanda.Com dukesha iyi nkuru yasabye urubyiruko kumenya icyatumye Jenoside yakorewe Abatutsi iba ndetse n'ingaruka mbi zayo.
Yagize ati:' Ni ngombwa cyane kuri twe urubyiruko kumva impamvu n'ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no guharanira ejo hazaza heza aho aya mahano atazongera kubaho ukundi'.
Miss Umunyana Shanitah yakomeje ahumuriza abanyarwanda barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 agira ati:' Reka kwibuka bitubere urumuri rutuyobora ndetse dukomeze kubaka Isi nziza aho ubumuntu butsinda urwango'.
Miss Umunyana Shanitah yasoje agira ati:' Twibuke Twiyubaka'.